Rusizi: Abarwayi Babuze Ambulance Kuko Zapfiriye Mu Bitaro Bya Mibirizi

Mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi haparitse imbangukiragutabara nyinshi zabuze uwazikoresha kandi ibi bitaro byarahoranye kandi bikaba bigifite ubuyobozi.

Ibi ni intandaro yo kubura kw’izi modoka zisanzwe zitabara abantu zikabageza kwa muganga bakavurwa iminsi ikicuma.

Kugira ngo ibitaro bya Mibirizi bizemere ko imbangukiragutabara ihaguruka, bisaba igihe gishobora no kugera ku munsi wose.

Ubukene nibwo butangwa nk’impamvu yo kudakoresha imbangukiragutabara zapfuye.

- Advertisement -

Igitangaje ni uko ibitaro bya Mibirizi biyoborwa na Kiliziya Gatulika binyuze muri Diyoseze ya Cyangugu iyoborwa na Musenyeri Edouard Sinayobye.

Ubuyobozi bw’iyi  Diyoseze bwabwiye UMUSEKE ko buri hafi gukemura iki kibazo, bityo ko abaturage bakwihangana.

Mgr Sinayobye Edouard anenga abahoze bayobora ibitaro bya Mibirizi kuba barirengagije nkana gukoresha imbangukiragutabara kugeza ubwo izapfuye ziba nyinshi.

Abahayoboraga barirukanywe, abahayobora muri iki gihe bakaba bitezweho gukemura ikibazo cya ziriya modoka z’ingirakamaro.

Musenyeri Sinayobye Ati “Turarwana urugamba rutuvuna, ibisubizo tubirimo twebwe na MINISANTE twaravuganye, turigushaka igisubizo barebe ko badufasha. Turasaba abaturage ngo batwumve”.

Hari ibigo nderabuzima 11 bishamikiye ku Bitaro bya Mibirizi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ibi bitaro byari bifite imbangukiragutabara ebyiri zikora neza mu gihe izindi 10 zipfuye zikaba ziparitse mu bitaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version