Gatsibo: Amaze Imyaka 26 Ategereje Ingurane Ya Leta

Ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, imwe mu ntego zikomeye yari iyo guca akarengane mu Banyarwanda kandi niko bimeze.

Icyakora hari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Gatsibo witwa Mukampfizi Joseline uvuga ko inzego za Leta zamurenganyije kuko imitungo ye zayihaye abandi ntizamuha ingurane, imyaka ibaye 26.

Ubwo abasirikare ba RPF bambukaga umupaka wa Kagitumba, Mukampfizi yari afite imyaka 23 y’amavuko, akaba mwene Kamanzi Augustin na Konzaki Ephiphanie, bombi batabye Imana.

Ubu afite imyaka 52.

- Advertisement -

Ababyeyi be bahoze batuye mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro, muri Gatsibo y’ubu.

Aherutse kubwira Taarifa ko ubwo Inkotanyi zateraga ngo zibohore u Rwanda, iwabo bashinjwe kuba ibyitso byazo bituma bagirirwa nabi baratotezwa.

Yagize ati: “Ababyeyi banjye bashinjwe gukorana n’Inkotanyi, barafatwa bafungwa bashinjwa ubugambanyi”.

Nyina yagiye gufungirwa mu cyahoze ari Komini Ngarama ubu ni mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mukampfizi avuga ko hari ubwo umwe muri benewabo yari agiye gukora ubukwe, inzego za Leta zirabwica zivuga ko bwari uburyo bwo guhuma abantu amaso Inkotanyi zikinjira mu gihugu.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga byeruye, Interahamwe zasakije iwabo wa Mukampfizi zishaka kubica barazicika ariko zisiga zisahuye inzu ziyisiga yera.

Zatwaye inka zabo zijya kuzirya.

Umwe mu bavandimwe be yaje kugira amahirwe ajya mu Nkotanyi undi asigara muri Kiliziya ya Kiziguro yihishanye n’abandi Batutsi bari bahahungiye.

Mukampfizi na mukuru we baje guhitamo guhungira mu cyahoze ari Komini Rukara, ni muri Kayonza y’ubu kuko ari ho bakekaga ko hatekanye kurusha iwabo.

Bahungiye ahitwa Karubamba.

Bidatinze baje kumva amakuru mabi y’uko Se na Nyina biciwe ahari Kiramuruzi y’ubu.

Na mushiki we muto yaje kwicwa.

Wa musaza we wari wihishe muri Kiliziya ya Kiziguro yaje gutabwa mu cyobo cyari hafi ya Kiliziya.

Gusa amahirwe yaramusekeye Inkotanyi zimukuramo ari muzima ariko mukuru we wari waragiye mu Nkotanyi agwa ku rugamba.

Ubu Mukampfizi niwe wenyine ukiri ho mu muryango we kubera ko n’abandi bari bararokotse baje guhitanwa n’urupfu ‘rusanzwe’.

Iby’ingurane yambuwe…

Mu mwaka wa 1997 nibwo Leta yatangije gahunda yo gutuza Abanyarwanda ku Mudugudu

Mukampfizi avuga ko ikibazo yagize kandi n’ubu agifite ari uko Leta yatuje abantu mu isambu y’iwabo ikamwemerera ingurane ariko ntibikorwe kugeza n’ubu, imyaka ikaba ibaye 26.

Avuga ko we n’abana be batanu babayeho nabi kubera ko badafite ubutaka buhagije bwo guhinga cyangwa kororeraho, bakaba bataranahawe ingurane yahawe abandi ngo barebe uko bakwishakira iyindi mibereho.

Ubutaka avuga ko ataherewe ingurane bungana na hegitari 12.

Yeretse Taarifa impapuro nyinshi zerekana ahantu yagejeje ikibazo cye, harimo ku Murenge, ku Karere no Ntara ariko ntacyo bamumariye.

Avuga ko ntako atagize, ko ntaho atageze ngo avuge ikibazo cye, ariko bamwimye amatwi.

Icyakora yizera ko igihe kizagera ‘agasubizwa’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version