Rusizi: Barasaba Ko Amashyuza Azitirwa

Hari abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza na Nyakabuye babwiye itangazamakuru ko amashyuza yashyirwaho uruzitiro kugira ngo birinde abana kujya bayogamo nta muntu mukuru kuko hari abo ahitana.

Batanga urugero rw’uko hari abana batatu bo mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, baherutse kujya koga mu mashyuza umwe muri bo witwa Nishimwe Arsene  Bertin w’imyaka itanu y’amavuko ayapfiramo.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 02, Mutarama, 2024 nibwo abaturage babonye umurambo we, bajya guhuruza.

Umubyeyi w’uyu mwana yasobanuriye  RBA ko yabanje kureba mu rugo abura umwana.

- Advertisement -

Yarasohotse ngo arebe ko hari ubwo yaba yagiye gukina n’abandi bana ku muharuro, abandi bana yahasanze bamubwira ko Arsène yagiye ku mashyuza.

Nyuma nibwo yaje kumva inkuru mbi ko umwana we yaguye mu mashyuza arapfa.

Amashyuza ni amazi agira ubushyuhe bamwe bavuga ko bugorora ingingo, bigakiza indwara zimwe na zimwe.

Ibi bituma hari abayisukira bakajya kuyogamo mu buryo buteje akaga.

Abayaturiye basanga hakenewe imicungire yayo yihariye kuko hamaze kugwamo abantu benshi.

Umwe yagize ati: “Barebe uburyo bayazitira, hakajya hajyamo umuntu ufite uburenganzira bwo kwinjiramo.”

Undi nawe ati “Ariya makariyeri ya CIMERWA arazitiye n’aya mashyuza rero hasi hagiye harimo ibintu by’imyobo, umuntu yakandagira nko mu ibuye akarigitamo, bikaba ngombwa ko hakabaye hari umutekano wayo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye amwe muri aya mashyuza aherereyemo, witwa Tamari Kimonyo Innocent, avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo harebwe uko hatakomeza guteza ibyago.

Avuga ko bazakorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi,(Rwanda Water Board) na  RDB mu kureba uko iki kibazo cyabonerwa umuti.

Muri Nzeri, 2023 hari undi muntu waburiye ubuzima muri ayo mashyuza.

Icyo gihe nabwo ngo nta mezi abiri yari ashize haguyemo umusaza   n’umunyeshuri wari waraguyemo mbere ye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version