Rusizi: Barataka Ko Imbwa Z’Agasozi Zibamariye Amatungo

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Mu Mudugudu wa Gafoka, Akagari ka Kangazi, Umurenge wa Nkanka muri Rusizi hari abaturage bataka ko imbwa z’agasozi zibarira amatungo.

Hari uvuga ko mu minsi mike ishize, zishe ihene ze eshatu muri enye zari ziri mu kiraro.

Imwe yararokotse kubera amahirwe yagize.

Nshimiyimana yabwiye itangazamakuru ko ibyo biba atari iwe kuko hari saa yine n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2025 yagiye mu mirimo.

Umwana we muto yari yatarabukiye kwa Nyirakuru ngo abaganirize, mu gihe umugore yari yagiye mu kazi.

Aho agarukiye ku gicamunsi ahagana saa munani, aje gutora umuhoro ngo ajye kwahira ubwatsi, nibwo yanyarukiye mu gikari ahubatse ikiraro, asanga ihene ze zapfuye.

Yasanze kandi imwe muri izo mbwa ikiri aho, arayirukankana ariko iramusiga, nyuma arakubirana aragaruka!

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Nari nzanye n’umumotari, ninjira mu nzu ngo nzane amafaranga mwishyure, dukomeza kuganira ndi mu nzu. Imbwa zaratwikanze ziriruka, hasigaramo imwe irya iyo yari yishe, sinamenya uko byagenze.”

Avuga ko ikiraro cy’ihene ze kitari gihomye neza bituma izo mbwa zibona aho zisesera zizisangamo zirazica.

Mu gusobanura igihombo yagize, yunzemo ati: “Ihene zishe bazimpagaho amafaranga y’u Rwanda 270.000 nkayanga. Imwe n’umwana wayo bampaga amafaranga 140.000, n’ indi n’umwana wayo bampa amafaranga 130.000 nkayanga.”

Ikibabaje kurushaho nk’uko abivuga, ni uko nta bwishingizi yari azifitiye, akemeza ko kugira ngo azongere yorore kuri urwo rwego byazamufata igihe kirekire.

Ibyago yagize kandi ngo si ibya wenyine kuko mu Mudugudu atuyemo hari abandi bataka ko amatungo yabo arumwa akicwa n’imbwa z’agasozi.

Uwatanze ubwo buhamya avuga ko nta byumweru bibiri bishira zitahishe itungo, hakaba impungenge ko zazatangira kurya abana, cyane cyane ko umuntu atamenya niba ziba zidafite ibisazi.

Anavuga ko hari n’iz’abaturage ziba ziri kumwe n’izo z’agasozi, bityo nazo ko umuntu atakwizera ko ziba zikingiye.

Ashingiye ku makuru afite, yemeza ko imbwa nyinshi z’abaturanyi zidakingiye.

Mukantagara Joséphine uturanye na Nshimiyimana avuga ko iki kibazo kimaze kubarenga kuko amatungo menshi yishywe n’izo mbwa.

Ati: “Nanjye zigeze kundira ingurube. Ziba zifite ubukana bwinshi cyane ku buryo utanazikanga ngo zipfe kugenda, uri wenyine zanaguhindukirana zikakurya. Hari ihene zisanga mu biraro, izo zisanga munsi y’ingo ziziritse, izo zirya mu mvura aho zizisanze hose… Tukanagira ubwoba ko amaherezo natwe zizaturya. Turasaba ko zicwa.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred yihanganishije abo baturage.

Ati: “Turasaba abaturage kwirinda kuzirika amatungo mu gasozi aho batabasha gucunga umutekano wayo. Bayororere mu biraro byubatse neza. Nk’ubuyobozi twaganiriye kuri iki kibazo cy’imbwa zizerera.”

Yavuze ko ubu hari Iteka rya Minisitiri riteganya ko imbwa z’agasozi zikwiye gutegwa zikicwa, bakaba baratangiye gusuzuma aho ziri hose ngo bazitege.

Ikibazo cy’imbwa z’agasozi si gishya.

Mu myaka itatu ishize, muri Nyabihu na Rutsiro ahari Pariki ya Gishwati-Mukura higeze kuba ikibazo cy’inyamaswa( bamwe bemezaga ko ari imbwa zahunze ingo) zaryaga inka cyane cyane imitavu.

Cyabaye ikibazo kiremereye kugeza ubwo Perezida Paul Kagame akigarutseho mu ijambo yavugiye mu Nteko ishinga amategeko yakira indahiro y’abari baherutse guhabwa inshingano.

Icyakora nticyatinze gukemuka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *