Hafi ya Kigali Convention Center ahahoze uwo bitaga ‘umugore ucira amazi’ harasenywe. Ni Rond Point abantu bakundaga kujya kwicaraho ngo baruhuke cyangwa se bahakorere siporo. Hari abahafatiye amashusho cyangwa amafoto y’ubukwe, abandi bahitoreza kubyina ruzungu.
Abaca muri ibi bice bazi neza ko ubu hazengurukijwe amabati abuza abantu kuhareba cyangwa kuhajya kuko hari imashini ziri kuhakorera ubwubatsi.
Bagenzi bacu ba The New Times bavuga ko hari amakuru avuga ko hariya hantu hari kuvugururwa kugira ngo hazakirirwe kimwe mu bikorwa bya siporo kitaramenyekana kizabera mu Rwanda mu mezi ari imbere.
Ahari kubakwa kiriya gikorwa remezo kitaramenyekana ni hafi y’inzu izwi ya Kigali Heights, hateganye n’indi nyubako yitwa Kigali Alliance Business Center (KABC)yahoze yitwa KBC.