Rusizi: Coaster Yamanutse Muri Gari ‘Itarimo Shoferi’ Igonga Motari

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yavuye muri Gare ya Rusizi igonga umumotari yasanze mu muhanda ku bw’amahirwe ntiyapfa. Iriya modoka ni iy’ikigo cya Volcano Express ikaba ifite ibirango RAC 947X.

Ikindi ni uko ubwo ibi byabaga, hari abantu babiri bari muri iriya modoka bategereje ko abandi bayijyamo yakuzura bakagenda.

Bamwe mu babonye iyi modoka iva aho yari iparitse, babwiye UMUSEKE uko byagenze, bavuga ko bitabatunguye ‘ngo hari umuhanuzi wari warabivuze’.

Hari uwagize ati: “Imodoka yamanutse nta mushoferi urimo. Iyi mpanuka amakuru nari mfite ni uko ku wa Gatandatu washije hari ‘umuhanuzi wahanuye’ ko hano hazamanuka imodoka ikangiza byinshi”.

Undi muntu wabirebaga biba, yavuze ko uko byari bimeze hakaba nta muntu wabiguyemo ari ibitangaza.

Abaturage bavuze ko iriya modoka yari irimo frain à main( feriyame) ariko iza kwivanamo, imodoka irakonkoboka igonga motari ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Ababibonye bashima Imana ko urebye umuvuduko yari ifite n’aho byabereye, nta muntu yahitanye kandi ko ari ibintu byo gushima Imana.

Abantu batandukanye basanzwe bakorera imirimo muri gare ya Rusizi, bemeje ko ubuhanuzi busohoye kuko nta gihe kinini uwo bita umuhanuzi  avuze ko hazamanuka imodoka ‘ikangiza byinshi.’

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yemeje ko iyi mpanuka yabaye.

CIP Rukundo ati: “Nibyo iyo mpanuka yabaye, imodoka Coaster itwara abagenzi muri gare ya Rusizi icika firiyame iragenda ikubira amarembo ya gare arashwanyuka, igonga umumotari irarenga itangirwa n’ibiti biri ku mugezi”.

Avuga ko amahirwe ari uko uwo mumotari atapfuye kandi ngo n’abantu bari bari muri iyo modoka ntawapfuye.

Gusa ngo bakomeretse. Bose boherejwe ku bitaro bya Gihundwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version