Rusizi: Imvura Yasenye Ikiraro Cy’Ingirakamaro Mu Mibereho Y’Abaturage

Imvura yaraye iguye mu Karere ka Rusizi n’ubu ikaba ikigwa yangije ikiraro cyahuzaga Umurenge wa Gikundamvura n’uwa Muganza aho bita kuri barrage. Iki kiraro cyafashaga abacuruzi b’umuceri n’indi myaka kuyigeza ku isoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi witwa Dr. Anicet Kibiriga yabwiye Taarifa ko ibyabaye byabababaje kandi bari kureba uko cyasanwa kugira ngo ubuhahirane hagati y’abatuye Gikundamvura na Muganza butadindira cyane.

Ati: “ Abaturage bakoreshaga iki kiraro bajyana imyaka ku masoko. Bajyanagayo umuceri, inyanya n’ibindi. Gusenyuka kwacyo byatubabaje ariko tugiye kugisana.”

Dr. Kibiriga Anaclet

Kibiriga avuga ko amahire ari uko hari izindi nzira abaturage bari bube bakoresha ariko zo ziraziguye.

Yabwiye Taarifa ko hari ubuyobozi bwa Rusizi buri bukorane n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere kugira ngo kiriya kiraro gisanwe.

Gikundamvura na Muganza niho iki kibazo cyavukiye

Meya wa Rusizi avuga ko hari itsinda ry’abakozi ryoherejwe mu bice bitandukanye bw’aka Karere ngo habarurwe ibyaba byangijwe n’imvura nyinshi yahaguye.

Iyi mvura kandi yageze henshi mu Rwanda, hakaba hari impungenge ko hari ibyo ishobora kuba yangije n’ubwo bitaratangazwa n’inzego zibifitiye uburenganzira.

Imyaka irimo n’umuceri yangiritse
Hari gukorwa ibarurwa ry’ibyangiritse byose

Amafoto@ RBA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version