Pariki Y’Akagera Irateganya Gukoresha Imodoka Z’Amashanyarazi Gusa

Mu rwego rwo kurinda ibidukikije no kwirinda gusakuriza inyamaswa, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko buri kureba niba imodoka zikoresha amashanyarazi ari zo zonyine zakoreshwa ku basura iki cyanya gikomye.

Bizakorwa mu rwego rwo kwirinda imyotsi y’imodoka zisanzwe kuko ihumanya ikirere ikanabangamira inyamaswa.

Uyu mugambi uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama, 2024 kuko ari cyo gihe imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi izatangira kuhakoreshwa.

Hagati aho moto zikoresha amashanyarazi zo zirakoreshwa kandi neza.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul yabwiye itangazamakuru  ko batumije  imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi kandi ngo mu minsi mike izaba yatangiye gukorera muri Pariki y’Akagera.

Ati “ Ni mu rwego rwo kugendana na politiki y’igihugu yo kurinda ikirere no kwirinda imyotsi ituruka mu modoka zacu. Hano muri Pariki nk’abantu twita ku bidukikije no kubirinda, turi turagerageza gukoresha imodoka na moto by’amashanyarazi. Twahereye kuri moto ubu abashinzwe gukurikirana inkura barimo barazikoresha ubwo rero turashaka no gukoresha imodoka.”

Avuga ko ari imodoka z’amashanyarazi zigenda zicecetse, bigafasha kwegera inyamaswa neza kuruta gukoresha imodoka zikoresha lisansi na mazutu kuko zijya kwegera inyamaswa zisakuza , bidatuma ziruka.

Ati “ Iyo modoka rero nituyizana tukabona irakora neza muri iyi mihanda yacu yo muri Pariki, imodoka dufite zose tuzazihindura iz’amashanyarazi, hanyuma tugire uruhare runini mu kurinda ikirere no kurinda inyamaswa zacu kuko uko ugenda ugira imodoka nziza zidasakuza binatuma inyamaswa zitikanga.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera ivuga ko muri uyu mwaka wa 2023 yasuwe n’abantu ibihumbi 50 barimo 50% by’Abanyarwanda.

Uyu mwaka uzarangira iyi Pariki yinjije Miliyari Frw 4.5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version