Mu Mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama muri Rusizi haraye habereye ikiza cy’inkuba yakubise abantu batatu barimo n’umunyeshuri wo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.
Bigirimana Placide yahise apfa, mugenzi we bari bari kumwe hamwe n’uwo munyeshuri bararokoka.

Bigirimana yari yagiye guca ubwatsi bw’inka mu gishanga ari kumwe n’uwo mugenzi we.
Umukobwa w’umunyeshuri we yitwa Jeanne Uwamahoro akaba asanzwe yiga mu kigo cya GS Saint Paul Muko akaba yari uri iwabo, avugira kuri telefoni aretse amazi.
Umuturanyi w’aho byabereye witwa Bucumi Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya ko iriya nkuba yakubise bariya bantu imvura nyinshi iri kugwa.
Bigirimana Placide yari yagiye kwahira ubwatsi bw’inka yahawe muri Girinka, amaze kubwikorera agiye kugenda ari kumwe na mugenzi we inkuba iba irabakubise.
Ati: “Aho uwaguye igihumura azanzamukiye, yarebye mugenzi we asanga yapfuye ni ko gutabaza, turatabara, igihe tukiriyo twumva ngo mu rugo nanone rwo mu Mudugudu wacu umunyeshuri wiga mu wa Gatandatu muri GS Saint Paul Muko, warekaga amazi anavugira kuri telefoni, iramukubise agwa muri koma”.
Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cyacya Bugarama aravurwa.
Indi ngingo ni uko hari umusaza uzi ibyo kugangahura abakubiswe n’inkuba wavugutiye umuti abakubiswe n’inkubi kugira ngo bagarure ubuzima.
Umugabo w’aho ati: “Byatubereye amayobera kubona inkuba ikubitira rimwe abantu batatu mu Mudugudu umwe, umwe atanari kumwe n’abandi, ariko ubuyobozi bwaduhumurije”.
Uwapfuye asize umugore n’abana batatu, ubuyobozi bw’uwo Mudugudu bukavuga ko uretse iyi nka ya Girinka nta kindi bagira bacungiragaho, ubuyobozi bukavuga ko abasigaye bazitabwaho.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yihanganishije abahuye n’ibi byago n’imiryango yabo.
Yasabye abaturage kwibuka gukurikiza amabwiriza bahabwa mu rwego rwo kwirinda gukubitwa n’inkuba.