Rusizi: Kagame Yashimye Abaturage Ku Ruhare Mu Kubungabunga Umutekano

Kagame avuga ko abaturage ba Rusizi bagira uruhare rugaragara mu kurinda umutekano. Hari mu ijambo yavuze ubwo yiyamamazaga ngo bazamutore taliki 15, Nyakanga, 2024.

Arashaka amajwi kugira ngo azongere atorerwe kuyobora u Rwanda muri manda itaha y’imyaka itanu.

Hari abandi bahanganye muri uko kwiyamamaza barimo Philippe Mpayimana wiyamamaza yigenga na Dr. Frank Habineza wamamazwa n’ishyaka Green Party.

Kagame avuga ko umutekano w’Abanyarwanda udadiye, ko ababanga batabona aho bamenera.

- Advertisement -

Avuga ko nta muntu ufite aho yamenera awuhungabanya ndetse ngo abifuza kuwuhungabanya nabo barabizi ko ntaho bamenera.

Kagame avuga ko ibyo FPR yakoranye n’abaturage ba Rusizi byerekana ko ari Inkotanyi koko.

Avuga ko nubwo hari amateka mabi u Rwanda rwaciyemo ariko muri iki gihe kwishyira hamwe kwa FPR n’indi mitwe ya politiki  byagaragaje ko ntacyananira Abanyarwanda.

Ati: “Aho tuvuye ni kure ariko aho tujya naho ni kure kandi hari byinshi Abanyarwanda bifuza kugera ho kandi bazabigeraho rwose. Nta gushidikanya”.

Kagame avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kujya rusubiza amaso inyuma  rukareba aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze.

Yarwibukije ko rufite inshingano bwikube kabiri yo guteza imbere ibyagezweho kandi rukanabirinda ko hari icyabisenya.

Umukandida wa FPR –Inkotanyi yatanze urugero rw’uko utakubaka inzu nziza warangiza ukemera ko hari uyisenya, uwo ari wese.

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kubaka Demukarasi bihitiyemo kandi ibyo byose bikaba bigomba kubakwa na FPR n’abo ifatanyije nabo.

Kagame yabwiye ab’i Rusizi ko  uwaguhaye inka ari we wirahira, ko atari uwayigusezeranyije amaso agahera mu kirere.

Yabwiye abantu ko taliki 15, Nyakanga, 2024 ko u Rwanda rwose ruzatora, hanyuma ‘abanzi bakaganya’.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage ko ibyo itakoze, izabikora hanyuma akazagaruka kwishimana nabo.

Kuri uyu wa Kane taliki 27, Kamena, 2024 Kagame yiyamamarije muri Huye no muri Nyamagabe.

Taliki 29, Kamena, 2024 ni ukuvuga kuri uyu wa Gatandatu azakomereza mu Karere ka Nyamasheke.

Video nto yerekana amajyambere ya Rusizi:

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version