Muhanga: Aravugwaho Kwica Rubi Uwo Bashakanye

Umugabo arakekwaho kwica umugore we witwaga Uwamahoro amukase ijosi arangije aracika.

Bari batuye mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Gasagara, Umurenge wa Rongi saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya zo kuri uyu wa Gatanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko uwo mugabo akimara kwica umugore yahise atoroka.

Ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarafatwa.

- Advertisement -

Gitifu avuga ko abo bombi bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Avuga ko bataramenya impamvu yateye umugabo kwica uwo bashakanye.

Ati: “Twagiyeyo ubu turacyariyo dutegereje ko RIB ihagera gusa uwakoze iki cyaha ntaraboneka”.

Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko umugabo amukata ijosi umugore we hari ibindi bikorwa bibi yabanje kumukorera.

Bavuga ko yamutemye mu mutwe inshuro enye abonye atapfuye abona kumuhorahoza.

Bavuga ko bari bafitanye amakimbirane bakeka ko ashingiye ku mitungo.

Bemeza ko muri uyu Mudugudu hakunze kubera ibibazo bya bamwe mu bagabo bahohotera abagore babo, kuko ngo no mu minsi mike ishize, hari abagabo bashinjwaga icyaha cyo guhoza ku nkeke abagore babo babaziza ko banze ko bagurisha imitungo y’urugo.

Umurambo wa nyakwigendera uracyari aho yiciwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version