Phanuel Sindayiheba uyobora Akarere ka Rusizi yahuye n’abalimu mbere yo gutangira amashuri kuri uyu wa Mbere, anenga bamwe muri bo basindira mu ruhame, bakiyandarika kandi bagatuka abayobozi.
Yabwiye abarimu bari mu nama yo gutegura itangira ry’umwaka w’amashuri 2025-2026 yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025 ko hari bamwe mu balimu bo muri aka karere bandikira abayobozi amagambo y’agasuzuguro, abandi bakaragarwaho ubusinzi n’ibindi bitarimo indangagaciro z’Umunyarwanda cyanecyane w’umwalimu.
Ati: “Nanjye hari abanyoherereje messages (ubutumwa) zintuka. Hari n’abazoherereje abayobozi bo ku urwego rukuru.”
Icyakora Meya Sindayiheba avuga ko ibyo abo barimu bakora bitaba nka wa mukobwa ‘uba umwe agatukisha bose’ ariko agasaba abitwara batyo kubireka.
Muri aka Karere habarurwa abarimu 4,600.
Ku rukuta rwa X/Twitter rw’Akarere ka Rusizi handitseho ko Meya Sindayiheba yabibukije ko uwanga guhinduka, agakomeza iyo myitwarire hari itegeko rimuhana.
Ati: “Nimufashe abo bantu guhinduka mube ‘nkore neza bandebereho’. Uwitwaye nabi tumuhugure mu kinyabupfura ariko narenga umurongo itegeko rirahari kugira ngo ridufashe kumugarura mu nzira nziza.”
Akarere ka Rusizi mu bizamini by’umwaka w’amashuri 2024-2025 ku rwego rw’igihugu mu mashuri abanza kaje mu twatsinze neza kuko kaje ku mwanya wa Gatanu.
Mu cyiciro rusange kaje ku mwanya wa kane.