FPR-Inkotanyi Yitabiriye Inama Y’Ihuriro Ry’Ishyaka Riyobora Djibouti

Umunyamabanga mukuru wa Front Patriotique Rwandais( FPR)-Inkotanyi Wellars Gasamagera ari muri Djibouti mu nama y’Ihuriro ry’Ishyaka riri ku butegetsi ryitwa Rassemblement Populaire pour le Progrès (RPP).

Inama ya 45 y’iri shyaka riyoboye iki gihugu gisanzwe ari inshuti y’u Rwanda, iba ari uburyo abarwanashyaka baryo bahura bakaganira ku nzira igihugu cyabo cyahisemo, aho kigeze  gitera imbere n’ibyo babona bitaranoga, ariko byagombye gushyirwamo imbaraga.

Kuba FPR Inkotanyi yatumiwe kandi ikitabira iyi nama ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati yayo n’ishyaka riyoboye Djobouti kandi byerekana ko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu bufatanye bwa Djibouti n’ibihugu ituranye nabyo.

Wellars Gasamagera yavuze ko ubufatanye hagati y’amashyaka ayoboye ibihugu byombi ari ingenzi kuko bituma bamwe bigira ku bandi uko bakomeza kuyobora igihugu mu nyungu z’abagituye.

- Advertisement -

Gasamagera  kandi yavuze ko Abanyarwanda ba FPR Inkotanyi baje kumva ibivugirwa mu nama y’iri shyaka kubera ko bazi agaciro ko kuba rikorana n’u Rwanda nk’ishyaka ariko bakamenya n’agaciro ko kuba Djibouti ikorana n’u Rwanda nk’ibihugu.

U Rwanda na Djibouti ni ibihugu byiyemeje guteza imbere Demukarasi, amahoro n’iterambere mu Karere buri gihugu giherereyemo.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bureba no mu bindi byiciro by’ubuzima nk’umutekano, ubukungu n’umuco.

Nyuma yo kwitabira iyi nama, abagize itsinda rya FPR-Inkotanyi bazaganira n’abayobozi bakuru b’ishyaka riyoboye Djibouti barebere hamwe uko imikoranire yakomeza mu zindi nzego zirimo ishoramari, ibikorwaremezo n’uburezi.

Umubano hagati y’u Rwanda na Djibouti wateye imbere muri iki gihe ibihugu byombi biyobowe n’abagabo basanzwe ari inshuti.

Abo ni Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda na Ismail Omar Guelleh uyobora Djibouti.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version