Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi:Abayobozi Bakomeje Kwegura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rusizi:Abayobozi Bakomeje Kwegura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2024 11:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Rusizi haravugwa iyegura ry’abayobozi barimo na Visi Meya ushinzwe ubukungu witwa Munyemanzi Louis Ndagijimana. Yeguye hashize igihe gito Perezida wa Njyanama Béatrice Uwumukiza.

Amakuru Taarifa ifite aremeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 02, Mata, 2024 ku Karere ka Rusizi hateraniye inama ya Njyanama ngo yige ku bwegure bwa bamwe mu bajyanama.

Ubwo ni ubwegure bw’abajyanama bane barimo Josephine Mukarugwiza, Jean Damascéne Gakwaya Habiyakare na Visi Perezida w’Inama Njyanama witwa Kwizera Jovin Fidel.

Ni inkuru ivuzwe nyuma y’uko mu minsi ishize hari ibaruwa yari yateje rwaserera yanditswe n’uwahoze ari Perezida wa Njyanama Uwumukiza avuga ko Meya wa Rusizi afite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyo baruwa yasabaga Dr. Anicet Kibiriga gutanga ibisobanuro ku byo Perezida wa Njyanama yise ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma byaje guhindura isura ubwo Béatrice Uwumukiza yeguraga ku mwanya wa Perezida wa Njyanama ku mpamvu ze bwite.

Iyegura rye ryaje rikurikira kuvanwa ku nshingano zo kuyobora ikigo RICA yari amazeho igihe gito ayobora.

Iby’i Rusizi mu buyobozi bukuru bw’Akarere kandi biherutse gufata indi ntera ubwo ngo habagaho imirwano hagati ya Meya na Visi Meya weguye kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru yo mu Cyumweru gishize yavugaga ko abo bagabo hari ibyo batumvikanyeho bizamura uburakari bafatana mu mashati ariko abantu barabakiza.

Icyo gihe ngo barwanye bari bagiye mu nama yo kwiyunga ku bibazo bihamaze iminsi.

Uko bimeze kose,  muri Rusizi hari ikibazo gishobora kuba gishingiye ku nyungu runaka abayobozi muri Njyanama bagonganiraho n’abo muri Nyobozi, ibi bikaba byaba intandaro yo gushinjanya ibintu bikomeye birimo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibiri kuvugwa muri Rusizi bije bikurikirana ibyavuzwe mu Karere ka Rutsiro ubwo abayobozi ba Njyanama birukanwaga na Perezida wa Repubulika.

Amakuru yakurikiyeho yavugaga ko aba bazize kwinjira mu bucuruzi bw’umucanga n’ibindi byatumye bibagirwa inshingano zo kuyobora Akarere.

Uwayoboraga RICA Yaneguye Ku Buyobozi Bwa Njyanama Ya Rusizi

Ifoto@ Visi Meya Munyemanzi Louis Ndagijimana

TAGGED:AbajayanamaAkarerefeaturedMeyaRusiziUwumukiza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Umugore Wemeze Ubwanwa Bwinshi Aratabaza
Next Article Burundi: Abayoboke Ba Agathon Rwasa Bari Guhunga Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?