Mu Mezi Arindwi Mu Rwanda Hamaze Kuba Inkongi 201- Polisi

Inkongi ni irindi zina bita umuriro ariko yo ikaba umuriro myinshi ushobora gutwika ibintu byose ukabikongora. Uwo muriro uterwa na byinshi bitewe n’aho uteye uturuka ariko nko mu mijyi ukunze guterwa n’uburangare cyangwa ubujiji butuma abantu badakoresha  neza ibikoresho by’amashanyarazi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kwibagirwa gucomokora ibikoresho bikenera amashanyarazi menshi no gukomeza gukoresha intsinga zishaje biri mu bikurura inkongi.

Si amashanyarazi gusa atera inkongi ahubwo na gazi abantu bakoresha bateka zikunze kubateza ibibazo.

Umujyi wa Kigali kuko ari wo ufite amashanyarazi menshi n’abantu benshi bakoresha gazi niwo uhura n’inkongi kurusha ahandi mu Rwanda.

Imibare ya Polisi ivuga ko kuva muri Mutarama kugeza mu mpera za Nyakanga, 2024, mu gihugu hose habaye inkongi 201, ziganjemo izatewe n’amashanyarazi ku kigero cya 77,6%; mu gihe izatewe na gazi zingana na 22,4%.

Umujyi wa Kigali ni wo ufite iki kibazo kurusha ahandi kuko wihariye izingana na 51% muri ayo mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka.

Ibi ni imibare igaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

Inkongi ziri mu byiciro bine bikurikira ari byo; Izikongezwa n’ibintu karemano bikomeye (Corps solides) nk’ibiti n’ibindi biteye kimwe, izi zikaba zishobora kuzimwa binyuze mu gukoresha amazi asanzwe.

Icyiciro cya kabiri cy’inkongi ni izituruka ku bisukika byaka nka Mazutu, Lisansi, Benzini n’ibindi, hakifashishwa ikizimyamuriro kirimo urufuro cyangwa puderi kugira ngo uwo muriro uzime.

Ubundi bwoko bwa gatatu bw’inkongi ni igihe umuriro uturuka kuri gazi yonyine.

Ikinyabutabe cya Dioxyde de Carbone (C02) n’ikiringiti  gitose nibyo bishobora kuzimya iyo nkongi iyo itarakomera.

Ubwoko bwa kane bw’inkongi ni izifata ibikoresho bikomeye bikoze mu byuma nka Aluminium, Magnesium n’ibindi nka byo.

ACP Rutikanga avuga ko kutagira ubumenyi ku bitera inkongi ari kimwe mu bituma ziyongera, iyi  ikaba impamvu Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi (FRB) ryihugura abaturage kuri iyo ngingo.

ACP Boniface Rutikanga

Avuga ko abenshi mu bakwiye kumva kandi bagaha agaciro ubutumwa Polisi itanga ari abutsi.

Abubaka inzu bagirwa inama yo kuzishyiramo intsinga zifite ubushobozi buhagije bwo kwihanganira umuriro igihe uje ari mwinshi kandi bagateganya kizimyamyoto zo kuwuzimya igihe Polisi itaratabara.

Abakoresha gazi mu guteka nabo basabwa guhora bitwararika, bakirinda kunywera itabi hafi ya gazi ifunguye, gusiga bafunze icupa ryayo neza bakamenya ko ritagomba kwegerana n’ikindi cyose gifitanye isano n’umuriro .

Imwe mu nkongi zikomeye ziherutse muri Kigali ni iyakongoye uruganda rukora imyenda ruba mu cyanya cyazo cya Masoro mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera.

Ni rumwe mu nganda 74 ziri mu Cyanya kihariye cyahariwe inganda bita Kigali Special Economic Zone.

Uru ruganda ruherutse gukongoka

Ntiharatangazwa icyateye iyo nkongi ariko birashoboka cyane ko yaba yaratewe n’amashanyarazi yadukiye muri kimwe mu byumba byarwo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version