Ruti Joël Agiye Gutaramira Muri Amerika

Umuhanzi Ruti Joël arateganya gukorera igitaramo mu Mujyi wa Portland muri Amerika. Ni igitaramo azakora taliki 30, Werurwe, 2024 mu nzu mberabyombi yitwa Merrill Auditorium iri muri Leta ya Maine.

Ruti ni umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo nyarwanda bakunzwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Akundirwa ijwi rye n’uburyo ahamiriza Kinyarwanda, bikiyongeraho no kumenya gutebya.

Ni igitaramo yise Rwagasabo.

- Advertisement -

Abantu bakuru bazinjirira $50 n’aho abafite munsi y’imyaka 16 binjirire $30.

Iki gitaramo yagiteguye afatanyije n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Leta ya Maine.

Ruti
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version