Abandika Mu Gifaransa Barifuza Kurushaho Kwandika Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi

I Kigali hari kubera Ihuriro ry’abanditsi b’amateka ngo bigire hamwe uko barushaho kwandika aya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mu Gifaransa.

Bahuye habura igihe gito ngo Abanyarwanda bibuke Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Vincent Duclert wayoboye itsinda ry’abanyamateka banditse ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko hari ikindi gitabo aherutse gusohora cyacukumbuye neza uruhande rw’iki gihugu mu gutuma iyo Jenoside iba.

Avuga ko kimwe mu bibyerekana ari uko Perezida w’Ubufaransa bw’icyo gihe François Mittérand yari inshuti na mugenzi we w’u Rwanda rw’icyo gihe  Juvénal Habyarimana bityo ko yari bumubuze gukomeza umugambi we iyo biza kuba biri muri politiki ye.

- Advertisement -

Iyi ntiti ivuga ko Ihuriro ry’abanditsi b’amateka nka ririya ari uburyo bwiza bwo kungurana ibitekerezo hagamijwe kwandika Amateka atagoretse kandi hagamijwe umubano uzira amacenga n’urwikekwe hagati ya Kigali na Paris.

Ati: “ Iki gitabo cyamfashije kwandika Amateka ya Repubulika ya Gatanu na Demukarasi y’Ubufaransa yahindutse ubutegetsi bw’igitugu. Ubwo bugambanyi nibwo bworohereje bunatiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Vincent Duclert avuga ko kugaragaza ukuri ari rwo ruhare rwe nk’Umunyamateka kandi bigira uruhare mu gutegura ejo heza h’ibihugu byombi.

Abanditsi bo mu Rwanda bavuga ko ririya huriro rizabafasha kunguka abandi banditsi bashobora kuzakorana mu gihe kiri imbere.

Ibitabo bari kwandika mu mwaka wa 2024 ni ibyibanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari umwaka wihariye ku Rwanda no ku Bufaransa kubera amateka ibihugu byombi bisangiye.

Taliki 07, Mata, 2024 Abanyarwanda bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Stéphane Sejourné ari we uzahagararira igihugu cye muri uyu muhango.

Twababwira ko Vincent Duclert aherutse gusohora igitabo yise “La France Face Au Génocide de Tutsis, Le Grand Scandale de la Cinquième République”.

Vincent Duclert aherutse gusohora iki gitabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version