Ruto Ari Mu Ihurizo Rikomeye

Perezida wa Kenya William Ruto ari mu ihurizo ryo guhitamo hagati y’ibyo bamwe mu baturage be basaba birimo ko Politiki zo kwizirika umukanda yashyizeho zikurwaho no kureka zikagumaho.

Kuzikuraho zose uko zakabaye byakomeza gutuma igihugu cye kiremererwa n’imyenda kibereyemo amahanga, ku rundi ruhande, kuzigumishaho nabyo byakomeza kuba impamvu abaturage batanga bigaragambya kuko ngo imisoro ijyanye n’izo ngamba yatumye ubuzima ‘burushaho’ kuremera.

Mu rwego rwo kureba uko yacubya ubu burakari ariko akabikora adatesheje agaciro Politiki ze, Ruto yaraye avuze ko ibyo abigaragambya bakora ari ikintu kibi kuri Demukarasi ya Kenya kandi ko ababikora bayobowe n’abagizi ba nabi basanzwe babimenyereweho.

Ku rundi ruhande, Ruto avuga ko hari bukomeze  kuganirwa ku byakorwa ngo ubukungu bumere neza ariko ntawe bubereye umuba w’ibibazo.

Iyi ngingo ikubiye mu butumwa yaraye agejeje ku baturage mu ijambo rigenewe igihugu cyose.

Yaritambukije nyuma y’uko abo bigaragambya bashumitse imwe mu nzu zigize inyubako y’Ingoro ishinga amategeko ya Kenya.

Ni ubwa mbere bibaye mu mateka y’iki gihugu cyakolonijwe n’Abongereza guhera mu myaka ya 1895 kuzamura kugeza mu mwaka wa 1963 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Ruto yaburiye abigaragambya ko ibyo baraye bakoze ari amahano bityo ko niba badahagaritse ibyo barimo Guverinoma ye igiye gukoresha imbaraga zose ifite ikabihagarika.

Avuga ko ibyo izabikora ititaye ku kiguzi cyose bizayisaba.

Ati: “ Ibyaraye bibaye ni ikintu gikomeye cyatumye dutekereza uko dukwiye kwitwara imbere y’ibintu nk’ibi bihungabanya amahoro n’umudendezo w’abaturage”.

Yasezeranyije abaturage be ko ibintu nka biriya bitazongera kubaho ukundi.

Si inyubako y’Inteko ishinga amategeko yaraye itwitswe gusa ahubwo hari n’abantu batanu barashwe na Polisi barafa abandi babarirwa mu ijana barakomereka nk’uko bagenzi bacu ba BBC bakorera i Nairobi babyanditse.

Nubwo ijambo rya Ruto ryumvikanisha ko atajenjetse, ku rundi ruhande akwiye kwicarana n’abajyanama be bakareba icyakorwa cyanyura abaturage ariko nanone ntigikomeze gushyira igihugu mu kangaratete mu by’ubukungu.

Twabibutsa ko William Ruto yatowe mu mwaka wa 2022, atorwa avuga ko azaca ruswa, akazamura ubukungu bw’igihugu ndetse n’umukene akabuvamo akazamura urwego rw’imibereho.

Kugira ngo agere kuri izi ntego, Ruto yashyizeho umusoro kugira ngo amafaranga awuvuyemo azakoreshwe mu kuzahura ubukungu.

Uwo musoro rero niwo wabaye rutwitsi.

Uko bimeze kose Ruto ni umunyapolitiki uzi neza ibyo muri Kenya.

Yamaze igihe ari Visi Perezida w’iki gihugu, abona uko abaturage bamaganye politiki runaka n’uburyo bigaragambyaga mu bihe byakurikiraga amatora, bamwe muri bo bavuga ko bibwe amajwi.

Uko Polisi yabihagaritse nabyo yarabirebaga ndetse akagira n’uruhare mu guhangana n’ingaruka z’ibyo byose.

Icyakora muri iki gihe bwo, ahanganye n’ibintu bamwe badatinya kwemeza ko birenze ibyo yashoboye kubona no guhosha.

Ibiri kuba muri Kenya muri iki gihe bijya gusa nibyabaye muri Tunisia ubwo urubyiruko rwamaganaga ibyemezo bya Leta, ubukangurambaga mu kwigaragambya bugatangirira kuri Facebook.

Ni inkubiri yatumye Leta nyinshi zisenyuka, iyi nkubiri yiswe Le Printemps Arabe.

Muri Kenya naho ibyo tubona yo ubu byatangiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Byari amatsinda mato yavugaga ku kibazo cy’umusoro  aza kugenda yaguka, ibitekerezo biva kuri X, Instagram na Facebook bijya mu muhanda bivamo imyigaragambyo karundura, turi kubona muri iki gihe.

Iyo myigaragambyo nayo yarakuze buhoro buhoro ivamo umujinya ukomeye ku bigarambya no ku bapolisi.

Abigaragambya baraye batwitse Inteko ishinga amategeko n’inzu ya Guverineri wa Nairobi nayo bayishumitse.

Mu gucubya uwo mujinya Ruto yongeye gusobanurira abigaragambya impamvu z’umusoro, avuga ko ugamije gutuma igihugu cyabo kibona amafaranga yo kwishyura umwenda wa Miliyari $80 kibereyemo abakigurije.

Ni umwenda munini ku buryo utuma Kenya yishyura hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo yayo y’imari kugira ngo irebe ko washira.

Ruto aherutse kuvugana n’abagurije igihugu cye, bareba uko imyishyurire y’umwenda Kenya ibarimo yakoroshywa.

Byaremewe ndetse bituma ifaranga ry’igihugu cye rikomera kurushaho.

Aherutse no muri Amerika kuganira na Biden kandi yavuyeyo hari amafaranga menshi y’amadolari yemerewe kugira ngo akomeze ateze imbere inyungu za Washington muri Afurika.

Kubera ko ari umwe mu bayobozi b’ibihugu wemerwa ko ari umuyobozi ushoboye, William Ruto ari guharanira ko abaterankunga batamubona nk’umuntu wananiwe gucunga neza umutungo wa Kenya akananirwa kwishyura umwenda wayo.

Niyo mpamvu bigaragara ko yamaramarije gutuma ikibazo cy’umwenda kiva mu nzira, uko byagenda kose.

Umushinga w’iri tegeko wamaze kuva mu Nteko, ukaba usigaje kuzagirwa itegeko ku wa mbere w’Icyumweru gitaha nuramuka usinywe na Perezida wa Repubulika.

Bikimara kumenyekana ko itegeko nk’iryo ryamaze gutorwa mu Nteko nibwo abaturage batangiye kujya kuryamagana.

Guverinoma yaje kubona ko ‘koko’ hari ibirikubiyemo bidashyize mu gaciro, irabihindura ariko ibindi bigumamo.

Ibyo byagumyemo nibyo bikirakaje rubanda hirya no hino muri Kenya.

Kuba umusoro warazamuwe nibyo byatumye umuturage wa Kenya ahagarika ibindi byose yakoraga ajya kuwamagana atitaye ku mibare y’abanyapolitiki bayobora igihugu cye.

Amaso ahanzwe i Nairobi ngo abantu barebe niba abaturage bari bwumvise umuburo bahawe na Perezida wabo cyangwa niba bari bukomeze imyigaragambyo yabo bakaza no guhura n’ingaruka zabyo!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version