Ibiri Kubera Mu Rwanda Biratanga Iyihe Shusho Ku Bizava Mu Matora?

Guhera taliki 22, Kamena, 2024 abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika batangiye kwiyamamariza hirya no hino mu gihugu. Abo ni Kagame Paul wa FPR-Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana wiyamamaza ku giti cye bwite.

Buri wese mu buryo bwe, ari gukora uko ashoboye ngo ageze ku baje kumwumva imigabo n’imigambi abafitiye.

Iyo urebye aho ibintu bigeze ubu, ubona ko Paul Kagame arusha bagenzi be ubwinshi bw’abaturage baza kumva ibyo azabakorera nibongera kumutora.

Uhereye i Musanze, i Rubavu, i Ngororero, i Muhanga  ukagera n’i Nyarugenge, ubona ko hose abantu baza ari benshi ngo bamukurikire ndetse abo bishobokeye bamubone n’amaso yabo.

I Rubavu hari n’uwasize ubuzima kubera umuvundo w’abantu barimo bataha bavuye kumva kwiyamamaza kwa Paul Kagame.

Ni urupfu rwababaje ubuyobozi bukuru bwa FPR-Inkotanyi busohora itangazo ryo gufata mu mugongo umuryango w’uwo muntu ndetse buwusezeranya kuzawuba hafi.

Abandi biyamamariza kuzayobora u Rwanda nabo bagera kuri site zabo uko byateganyijwe bakabwira abaje kubumva ibyo bazakorera Abanyarwanda nibaramuka babatoye.

Ku byerekeye Kagame, aho ageze hose usanga hateguwe mu buryo bugaragara kandi abantu bamwishimiye.

Uretse kuba bamwita ‘Muzehe Wacu’ hari n’ababona ko ari inshuti y’urubyiruko, ko ari we watumye rwiyumvamo ubuyobozi rukiri ruto bityo u Rwanda rukazakomeza kuba mu maboko meza mu gihe kirekire kiri imbere.

Kuri site uhasanga abacuranzi  n’abandi bantu b’ibyamamare bari gushyushya urugamba, bakabikora binyuze mu ndirimbo zirata umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga i Busogo muri Musanze

Buri wese abikora ukwe, ariko wabihuriza hamwe ukabona ko Kagame bamukunze kandi bifuza ko ari wazabayobora mu myaka itanu iri imbere.

Kuva muri Musanze kugeza i Nyarugenge, imbwirwaruhame za Kagame zikunze kutarenza iminota 30.

Ziba zikubiyemo ibyo abona ko yakoze muri manda arangije ariko n’ibyo yumva ko yazakorera abaturage ariko babigizemo uruhare.

Aherutse kubwira ab’i Rubavu ko bakwiye kuzamutora mu rwego rwo kumwitura kuko FPR yongeye kuroza abantu inka muri gahunda ya Girinka.

Yagize ati: “ Uguhaye inka burya aba agukunda, aba agushakira amajyambere”.

FPR Inkotanyi ikoresha ibyo ifite byose kugira ngo kwiyamamaza k’umukandida wayo kube nta makemwa.

Ku ruhande rwa Green Party ya Dr. Frank Habineza, ho usanga hari imyiteguro myiza ariko utageranya n’iyo muri FPR.

Gusa ntawabura kugenekereza akavuga ko wenda amajwi azabona aziyongera ugereranyije n’ayo yabonye mu mwaka wa 2017.

Dr. Frank Habineza hamwe n’abo muri Green Party ubwo bari bagiye kwiyamamaza

Ubwiyongere bwayo bushingirwa ku ngingo y’uko ubu ishyaka rye ryamenyekanye ugereranyije n’uko byari bimeze muri icyo gihe.

Ubona kandi ko abantu baza kumva uko Habineza yiyamamaza biriyongereye ku rugero runaka.

Kuri Philippe Mpayimana ho bisa n’aho amajwi yari yarabonye muri uriya mwaka, ubu azagabanuka.

Mpayimana nawe ari gushaka abazamutora ngo ayobore u Rwanda

Muri rusange, iyo ubirebye ubona ko kwiyamamaza k’ubu kurimo akarusho mu mitegurire n’imigendekere kurusha mbere.

Nibwo bwa mbere bigaragaye ko abakandida bari kwiyamamaza ntawe uhutajwe mu buryo runaka n’inzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano.

Ni ikintu cyiza kandi cyerekana ko Demukarasi, cyane cyane ku rwego rw’amatora, iri gutera imbere.

FPR-Inkotanyi yiyamamaza ifatanyije n’indi mitwe ya Politiki yiyemeje gushyigikira umukandida wayo.

Iyo ni PSD, PL, PDC, PPC, PSP, PSR, PDI na UDPR.

Abahagarariye andi mashyaka baje gufasha FPR kwamamaza Kagame

Uretse kuba byarekana ubufatanye FPR ifitanye n’amashyaka mu buyobozi bw’u Rwanda, binerekana ko Kagame afite ubuyobozi buha n’abandi ijambo mu bikorerwa abaturage.

Ni uburyo butuma haba mbere cyangwa nyuma y’amatora nta rwaserera ziboneka mu Rwanda.

Politiki ya FPR ni uguha n’andi mashyaka umwanya wo kwerekana icyo bazamarira Abanyarwanda

Ibi kandi nta handi biba mu Karere u Rwanda  ruherereyemo.

Politiki FPR-Inkotanyi yashyizemo mu myaka 30 ishize nizo zatumye yihuza n’andi mashyaka, bakora ihuriro rigamije ko politiki zose zigeza umuturage aho abanyapolitiki bita ‘ku isonga.’

Izo politiki zo kuzamura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza zatumye abo baturage bagirira icyizere FPR kandi ni nabyo baheraho bivugira ko bazashingiraho batora umukandida wayo.

Uwo ari we wese ureba ibibera mu Rwanda ashobora ‘kuvuga adashidikanya’ ko FPR ari yo izatsinda ayo matora ateganyijwe hagati ya taliki 14 na 15, Nyakanga, 2024.

Twabamenyesha ko kuri uyu wa Kane taliki 27, Kamena, 2024 Paul Kagame azakomereza kwiyamamaza kwe muri Huye na Nyamagabe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version