Ruto, Mo Ibrahim , Scotland…Bamwe Mu Bayobozi Kagame Yaganiririye Nabo Mu Misiri

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ari mu Misiri ahari kubera Inama mpuzamahanga yateguwe na UN yiswe COP 27 yiga ku ngamba zo kurinda ibidukikije.

Yahahuriye n’abandi bayobozi bakuru barimo Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Madamu Patricia Scotland na Mo Ibrahim washinze ikigo nyafurika giharanira imiyoborere myiza yise Mo Ibrahim Foundation.

Scotland yagejeje kuri Perezida Kagame aho imyanzuro yafatiwe muri CHOGM iherutse kubera mu Rwanda igeze ishyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame niwe muyobozi mukuru wa Commonwealth nk’uko yabiherewe ububasha muri CHOGM iherutse kubera i Kigali.

- Advertisement -

Mu biganiro bya Perezida Kagame na Mo Ibrahim, bibanze ku bibazo biri muri Afurika muri iki gihe no ku isi muri rusange babyunguranaho ibitekerezo.

Undi muyobozi mukuru wahuye na Perezida w’u Rwanda ni William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya.

Kagame na Ruto baganiriye uko umubano hagati ya Kigali na Nairobi wakomeza gutera imbere.

Abakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhura ubwo Perezida Kagame yajyaga mu muhango w’irahira rya Ruto nyuma yo gutsinda Raila Odinga bari bahanganye mu matora y’Umukuru w’igihugu aherutse kubera muri Kenya.

Yaganiriye na William Ruto uko umubano hagati y’u Rwanda na Kenya warushaho gutera imbere
Scotland yamugejejeho aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri CHOGM iherutse kubera mu Rwanda rigeze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version