Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Undi Wunganiraga Karasira Yivanye Mu Rubanza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Undi Wunganiraga Karasira Yivanye Mu Rubanza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2024 12:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwo ni Me Gatera Gashabana waburaniraga Aimable Karasira Uzarama.

Mu rubanza yunganiragamo uyu muntu, Me Gatera Gashabana yahasomeye iburuwa ko atazongera kumwunganira.

Yamuburaniraga mu rubanza ruri kuburanirwa mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza.

Ubwo yari mu rukiko kunganira Aimable Karasira Uzaramba alias Prof Nigga nibwo yatanze iyo baruwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yahise afata igikapu cye arasohoka kandi nta byinshi yavuganye na Aimable Karasira nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE bakurikiranaga uru rubanza babyemeza.

Nyuma y’ibyo,  Karasira yatangaje ko ataahobora kwiburanira, asaba ko yashakirwa umwunganira.

Mu rukiko yari yaje yambaye amataratara(lunettes) afite akajerekani karimo amazi yambaye ishapure n’inkweto za ‘Bodaboda’.

Yabwiye abari aho ati: “Me Gatera yari yarambwiye ko azikura mu rubanza ariko yantanze. Nawe narikumwigarika nk’uko nigaritse Evode”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba  umwunganizi yikuye mu rubanza ari uburenganzira bwe kandi n’umuburanyi kuburana yunganiwe nabwo ari ubundi burenganzira bwe.

- Advertisement -

Bwasabye urukiko kwiherera rugafata icyemezo, narwo rurabikora rwanzura ko urubanza rugusubikwa.

Mu bindi Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga yabwiye urukiko ni uko ubuyobozi bw’igororero rya Nyarugenge afungiyemo butamwerera gutelefona cyangwa kugira icyo yandika.

Yahise aboneraho gusaba ko urukiko rwamworohereza akajya abona uko avugana n’abanyunganira, rukabikora binyuze mu kubiganira na gereza.

Urukiko rwamwijeje ko ibyo asaba bizakemuka.

Aimable Karasira Uzaramba yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yigisha ikoranabuhanga.

Yaje no kuba umuhanzi ariko utarabyamamayemo cyane.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bumurega birimo no gupyobya Jenoside yabikoreye ku muyoboro wa YouTube, ariko we akahakana.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 08, Gicurasi, 2024 byari biteganyijwe ko atangira kwiregura ariko ntibyaba kuko urubanza rwasubitswe.

Me Gatera Gashabana abaye umunyamategeko wa kabiri wikuye mu rubanza rwa Karasira Aimable Uzaramba kuko na Me Evode Kayitana nawe wamwunganiraga yaruvuyemo.

Inteko iburanisha uru rubanza igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko.

TAGGED:featuredGashabanaKarasiraUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel Igiye Gusubukura Gahunda Ya Connect Rwanda
Next Article Amerika Yimye Israel Bombe Yari Yayemereye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?