Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruto Yagiye Mu Bushinwa Kuganira K’Ubukungu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ruto Yagiye Mu Bushinwa Kuganira K’Ubukungu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 April 2025 9:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
William Ruto yageze i Beijing mu Bushinwa.
SHARE

Perezida wa Kenya William Ruto yageze i Beijing mu Bushinwa  kuganira n’ubuyobozi bwabwo uko ibihugu byombi bakongera imikoranire mu bukungu n’ahandi.

Urwo ruzinduko ruzamara iminsi itanu, abamuherekeje bakazaganira n’abayobozi b’u Bushinwa ku ishoramari mu nzego zirimo n’ibikorwaremezo, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima n’ibindi.

Ibyo biganiro bizaba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inama ngarukamwaka ihuza u Bushinwa na Kenya bita Kenya-China Business Forum yitabirwa n’ibigo 100 kuri buri gihugu.

Perezida Ruto azaganira na Perezida wa Xi Jinping, aganire na Minisitiri w’Intebe Li Qiang ndetse na Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Ubushinwa witwa Zhao Leji.

Ubushinwa busanganywe umugambi w’igihe kirekire wo kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’Afurika binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bihuza ibice by’ingenzi by’uyu mugabane.

Uwo mugambi bawise Belt and Road Initiative (BRI).

Mu Bushinwa, Ruto azafungura ikigo gitunganya icyayi cyo muri Kenya kitwa Kenya Tea Holding Centre cyubatswe mu Ntara ya  Fujian.

Umubano hagati ya Kenya n’u Bushinwa watangiye mu mwaka wa 1963, kandi muri iki gihe u Bushinwa nibwo bucuruzanya na Kenya kurusha ibindi bihugu byose byaba ibikennye n’ibikize.

Intego ya Belt and Road Initiative (BRI) ni uko u Bushinwa buzakorana n’ibihugu 150 ku migabane yose y’isi, bikazakorwa binyuze mu bufatanye bushingiye ku bikorwa remezo bizamura iterambere ryabyo.

Kenya yakijijwe n’ishoramari ry’abikorera

Ubukungu bwa Kenya buyigira igihugu cya gifite ubukungu buri hejuru kurusha byinshi mu bihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Imibare yo mu mwaka wa 2020 yerekana ko yari igihugu cya gatatu gikize muri icyo gice cya Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo na Nigeria.

Kenya niyo ikize kurusha ibindi bihugu isangiye kuba mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Intego yayo ni uko izaba igihugu gikize mu by’inganda bitarenze umwaka wa 2030 kandi inkingi z’ubukungu zacyo zishingiye ku ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo, Leta ikabizamo buhoro.

TAGGED:BushinwaInamaIterambereKenyaRutoUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala
Next Article Papa Francis Arashyingurwa Kuri Uyu Wa Gatandatu 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?