Rutsiro: Abarimu Babujijwe Kurya Ku Biryo By’Abanyeshuri

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Prosper Mulindwa yandikiye ibigo by’amashuri byo mu Karere ayobora ko bagomba kubuza abarezi n’abandi bakozi bo mu kigo gufata amafunguro yagenewe abanyeshuri.

Iby’iki kibazo ngo biherutse kuvugirwa mu nama yateranye taliki 03, Ugushyingo, 2023 yahuje abashinzwe uburezi n’abahagarariye inama z’ababyeyi.

Meya Mulindwa Prosper asaba abayobozi b’ibigo gukora k’uburyo ibyo bihagarara.

Hari aho yanditse ati: “Nkwandikiye uru rwandiko ngo ngusabe kwirinda no guhagarika guha amafunguro abarezi n’abandi bakozi ku ishuri bafata ku mafunguro yagenewe abanyeshuri saa sita.”

- Advertisement -

Atanga inama y’uko abayobozi b’ibigo bagombye kwicarana n’ababyeyi hakigwa uko haboneka amafaranga yo kubahahira.

Avuga ko hari abafite umuco mwiza wo kubiganiraho n’abarezi, hakaba haremejwe amafaranga yo kubahahira.

Icyakora nabo abasaba gukomeza kubinoza.

Ibaruwa ibiyama

N’ubwo bivuzwe mu Karere ka Rutsiro, bishobora kuba biri n’ahandi.

Gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ni gahunda igamije gutuma biga neza, ntibasibe ishuri cyangwa ngo nyuma ya saa sita bige bahunyiza kubera inzara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version