U Rwanda Na Guinée Mu Bufatanye Mu By’Indege, Ubucuruzi N’Amahoteli

Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano na Repubulika ya Guinée y’ubufatanye mu bwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Mu isinywa ry’aya masezerano u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Eng Patrice Uwase n’aho Guinée iharariwe na mugenzi we ushinzwe imirimo nk’iyo witwa Mr Félix Lamah.

Umubano w’u Rwanda na Guinée Conakry byatangiye umubano ubwo Perezida Kagame yasuraga mugenzi we witwa Mamady Doumbouya.

Nta makuru arambuye y’ibikubiye muri ariya masezerano aratangazwa.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version