Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutsiro: Ambulance Yagonze Ibitaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rutsiro: Ambulance Yagonze Ibitaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2023 1:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imbangukiragutabara yari igiye ku bitaro bya Kibuye kuzana oxygen bakoresha kwa muganga yakoze impanuka. Yari ivuye mu bitaro bya Murunda biri mu Karere ka Rutsiro.

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru taliki 25, Kamena, 2023 ahagana saa kumi z’umugoroba.

Amakuru y’UMUSEKE avuga ko iriya mpanuka yatewe n’umushoferi warangaye agiye kuhaguruka, asubira inyuma atarebye ko inegetse ku mukingo, bituma ihanuka igonga inzu z’ibitaro.

Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba ivuga ko imodoka nta muntu yagwiriye ngo imuhitane.

Ngo umushoferi yasubiye inyuma atabanje kureba mu ndorerwamo ndebanyuma( retroviseur) imodoka ihanuka mu mukingo uhari igonga inzu z’ibitaro bya Murunda, irangirika.

Icyakore shoferi we yakomeretse ajyanwa i Kigali mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Mucyo Rukundo yagiriye inama abashoferi kujya bagira amakenga.

Ati “Igihe icyo ari cyo cyose ni uko uri mu kinyabiziga uba ugomba kwitonda, iyo urangaye biguteza impanuka cyangwa bigateza abandi impanuka.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Mucyo Rukundo

Mu Ukwakira, 2022 mu Karere ka Rusizi naho habereye impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yari iturutse mu bitaro bya Mubilizi.

Ni impanuka yabereye ahitwa Nyakabuye ihitana abantu batanu.

Ku ikubitiro bane bahise bahasiga ubuzima, undi agwa kwa muganga.

Iyi mbangukiragutaba yari irimo abantu batandatu.

Hari abantu bavuga ko imwe mu mpamvu zitera impanuka z’imbangukiragutabara ari uko abashoferi baba bananiwe, izindi zikaba zitarakorewe isuzuma, ibyo bita contrôle technique.

TAGGED:featuredIbitaroImbangukiragutabaraImpanukaRutsiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MTN Rwanda Iragabanya Miliyari Frw 9.5 Abanyamigabane Bayo
Next Article Ku Isi Abantu Miliyoni 296 Bakoresha Ibiyobyabwenge- Raporo Ya UN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?