Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutsiro: Bafatanywe Ibilo 38 Bya Gasegereti Bacukuye Bitemewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rutsiro: Bafatanywe Ibilo 38 Bya Gasegereti Bacukuye Bitemewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2022 8:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo batatu baherutse gufatirwa mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Rusebeya bafite ibilo 38 by’amabuye y’agaciro ya gasegereti bacukuye mu kirombe cy’abandi kandi mu buryo butemewe.

Kiriya kirombe gisanzwe gicukurwa n’Ikigo kitwa Better Generation Machinery Ltd.

Ubuyobozi bw’iki kigo nibwo bwabwiye Polisi ko hari abantu bacukura gasegeretsi mu kirombe cyabo kandi bo batabyemerewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi agira ati: “Ubuyobozi bwa Kompanyi icukura amabuye yitwa Better Generation Machinery Ltd bwahamagaye Polisi buyibwira ko hari abantu bari gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe cyabo kandi batabifitiye uruhushya.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

SP Karekezi avuga ko abapolisi bahise baza gufata abo bantu, ibasangana  ibilo 38 by’amabuye y’agaciro ya Gasegereti mu mufuka.

SP Bonaventure Twizere Karekezi

Nyuma yo kubafata, Umuvugizi wa Polisi muri iriya Ntara yasabye abaturage kujya barya akagabuye, bikirinda gukora ibikorwa bitemewe n’amategeko harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Ikindi ni uko uretse kuba buriya bucukuzi bugize  icyaha gihanwa n’amategeko, abacukura amabuye muri buriya buryo, bagira n’akaga ko kugwirwa n’ibirombe bikababitana cyangwa bikabamugaza.

Ati: “Iyo ugiye mu kirombe udafite uruhushya rwo gucukura uba uri gushyira ubuzima bwawe mu kaga kuko usanga abajya kwiba amabuye bajyamo badafite ibikoresho bihagije bwo kwirinda. Ikindi uba ugiye kwiba umutungo w’abandi baba baratsindiye iryo soko bityo ukaba ukoze icyaha.”

Bamufatanye ibilo 38 by’iri buye ry’agaciro

Yasabye abaturage gufatanya n’inzego zitandukanye gutanga amakuru kugira ngo abafite izi ngeso zo gucukura no gucuruza amabuye ya magendu bafatwe.

- Advertisement -

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu Turere tuvugwamo cyane ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Colta.

Aya mabuye agaragara cyane mu mirenge ya Mukura, Rusebeya, Gihango na Musasa.

Akarere ka Rutsiro ni ko ka mbere kabamo amabuye y’agaciro menshi yiganjemo gasegereti

Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bukorera mu Murenge wa  Gihango ngo hakurikizwe amategeko.

Mu Ukuboza, 2020 hari undi mugabo wafatiwe mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare atwaye ibilo 170 by’amabuye ya gasegereri kuri moto.

Yari ayavanye muri Uganda mu buryo bwa magendu.

Yafashwe saa kumi n’imwe z’umugoroba(5h00 pm), akaba yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kabarondo, Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Ibuye ry’agaciro rya gasegereti niryo riza ku mwanya wa mbere mu gucukurwa mu Rwanda.

Ubusanzwe gasegereti ikora byinshi birimo no gufasha mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka radio, televiziyo n’ibindi.

Yifashishwa kandi mu gupfunyika ibikoresho kuko itajya ifata umugese.

Imibare Taarifa iherutse guhabwa n’umukozi mu Kigo  cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye ushinzwe ishami rigenzura inkomoko n’ubuziranenge by’amabuye y’agaciro witwa John Kanyangira yerekana ko gasegereti ariyo ya mbere icukurwa mu Rwanda.

Hakurikiraho Wolfram hakaza na Coltan.

Mu Rwanda haba na zahabu nyinshi ariko iri ahantu bigoye ko yacukurwa ni ukuvuga muri Pariki ya Nyungwe.

Hagati y’umwaka wa 2020 kugeza mu mwaka wa 2021, Gasegereti yariyongereye cyane kurusha andi mabuye.

Yavuye kuri toni 2,500 igera kuri toni 3700.

Uturere 24 nitwo ducukurwamo amabuye y’agaciro mu Rwanda, akabonekamo amabuye menshi kurusha utundi ni Rutsiro igakurikirwa na Muhanga.

U Rwanda Rufite Zahabu Nyinshi Muri Nyungwe Ariko Kuyicukura Ni Ingorabahizi

Ku byerekeye icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, amategeko hari ibihano ateganyiriza ababifatiwemo bakabihamwa n’inkiko.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ingingo  ya 54  ivuga ko  umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

TAGGED:AmabuyefeaturedGasegeretiKarekeziNyagatareRIBRutsiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi Gatete Yatangiye Guhagararira u Rwanda Muri Jamaica
Next Article Ngoma: Inka Y’Uwarokotse Jenoside Yaciwe Itako
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?