Mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’abatuye imirenge itandatu mu mirenge 13 igize Akarere ka Rutsiro, hagiye kubakwa umuhanda ufite ibice bimwe bya kaburimbo yoroheje n’ikindi cy’igitaka uzoroshya ubuhahirane bwo mu cyaro n’ubukerarugendo.
Ubukerarugendo muri Rutsiro bukunze kwibanda ku kiyaga cya Kivu.
Aho bukera, ni ukuvuga kuri uyu wa Kane, taliki 11, Mutarama, 2024 imashini ziratangira gusiza kugira ngo aho umuhanda uzashyirwa hategurwe neza.
Ubuyobozi bwa Rutsiro buvuga ko abaturage barangije kubarirwa baranishyurwa.
Icyakora ngo hari abatarahabwa ingurane z’ibyabo byagonzwe nawo.
Uwo muhanda wa kilometero 41 uzafasha abatuye imirenge itandatu y’aka Karere guhahirana batavunitse cyane kubera ko hari ubwo bananirwaga kugeza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu yandi masoko kubera umwuzure waterwaga n’uko umugezi wa Koko wuzuye.
Kuba umuhanda wari mubi nabyo byacaga bamwe intege cyangwa se bakagera ku masoko banegekaye.
Yaba abamotari, abanyonzi n’abakoresha amaguru…bose bavuga ko uwo muhanda niwuzura uzabafasha mu kugeza ibyo bakora cyangwa bejeje ku isoko batavunitse, ubuhahirane bukihuta.
Ikindi ni uko utazuma abashoramari barushaho kubyaza umusaruro inkengero z’ikiyaga cya Kivu bahubake amahoteli bitume abaturiye iki kiyaga babona akazi bagure n’ubumenyi mu bindi bibera ahandi ku isi.
Ubukerarugendo ni uburyo bushya bwo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abatuye aho bukorerwa.
Ikigo Fair Construction nicyo cyatsindiye isoko ryo kubaka uyu muhanda, iryo soko rikaba ryaratanzwe na RTDA.
Uzuzura nyuma y’amezi 15 ukazatwara Miliyari Frw 18.
Uyu muhanda wa kaburimbo ‘iciriritse’( idafite ibice binini nk’ibiranga imihanda mikuru) kandi yunganiwe n’igitaka uzahuza Imirenge ya Mushubati, Gihango, Boneza, Mushonyi, Musasa na Kigeyo utunguke ahitwa ‘Brasserie’.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu masezerano hagati ya RTDA na Fair Construction izubaka uyu muhanda harimo ingingo y’uko iki kigo kizakomeza kwita kuri uyu muhanda mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice.
Kuwitaho bivuze ko kizasana imiyoboro y’amazi n’ibindi byakwangirika mbere y’uko igihe kigenwa n’ayo masezerano kirangira.