DRC: Abanyamakuru Bari Barafunzwe N’igisirikare Barekuwe

Abo banyamakuru ba Radio y’abaturage yitwa Radio Mangina ni umwanditsi mukuru wayo witwa Chukurani Maghetse, Yves Romaric Baraka n’abatekinisiye bayo babiri ari bo Sharo Mbonga na mugenzi we Glades Kiro.

Bivugwa ko barekuwe ku Cyumweru taliki 07, Mutarama, 2024 nyuma y’ubuvugizi bw’Umuryango utari uwa Leta witwa Journalistes En Danger (JED).

Bari bafunzwe n’igisirikare kibashinja gukorana n’Umudepite wo muri Kivu y’Amajyaruguru uvugwaho gukorana n’umwe mu mitwe y’inyeshyamba ushingiye kuri  Maï-Maï.

Igisikare cyavugaga ko iriya radio yashinzwe mu rwego rwo gucengeza amatwara ya Maï-Maï mu baturage.

- Advertisement -

Uko ari bane, abo banyamakuru b’iriya radio bari bafungiwe mu kigo cya gisirikare kiri mu gace k’ibikorwa bya gisirikare byiswe Sokola 1 aho babazwaga n’ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare muri FARDC rikorera i  Beni.

Beni ni Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Hashize iminsi ine Radio Mangina idakora kandi kugeza ubu iracyagoswe n’ingabo nk’uko Radio Okapi ibyemeza.

Ifoto:Ibiro bya Komini Mangina@Radio Okapi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version