Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Ingurube ni itungo rizagira akamaro mu kwihaza ku ntungamubiri

Mu Mirenge y’Akarere ka Rutsiro habaruwe ingurube zirwaye indwara iterwa n’agakoko ka bacteria Abanyarwanda bise ‘Muryamo’.

Utwo dukoko iyo tugeze mu rwungano rw’igogora mu nda y’itungo tugatuma ingurube icika intege, ntishobore kurya, ikananuka, yaba idatabawe bikayikururira urupfu.

Abahanga bavuga ko Muryamo ari indwara yandura, ikwirakwizwa n’ibinyabuzima runaka( abantu, amatungo, isazi…) kandi ikandura ku muvuduko munini.

Umworozi w’ingurube akayobora n’Ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda Jean Claude Shirimpumu avuga ko aho iyo ndwara ibera mbi ari uko yandura vuba kandi amatungo yafashwe yose akananirwa kweguka, ari naho hava izina ‘Muryamo’.

- Kwmamaza -

Ati: “ Kimwe mu byerekana ko ingurube yafashwe n’iyi ndwara ni uko iremba mu gihe gito cyane, igacika intege kandi aho yageze ingurube zipfa ari nyinshi”.

Shirimpumu Jean Claude

Shirimpumu avuga ko nubwo iyo ndwara ikomeye kuri urwo rwego, ku rundi ruhande ishobora kwirindwa igihe cyose umworozi yitwararitse, amatungo ye ntagire aho ahurira n’abantu cyangwa izindi nyamaswa.

Gukingira amatungo kandi byafasha mu kurinda ko zandura.

Ahantu h’ingenzi hakwiye kwitabwaho mu kurinda ingurube iyo ndwara ni mubyo zigaburirwa, aborozi bakirinda kuziha ibiribwa byanduye bitwaje ko ari indyabyose.

Indi nama ihabwa aborozi b’ingurube ni ugukorana n’abaganga b’amatungo, bakabaha inama zo kuyitaho haba mu rwego rwo kuyaha imiti no kuyagaburira mu buryo buboneye.

Abifuza korora ingurube bagirwa inama yo kujya muri ubwo bworozi babanje kugisha inama bakamenya uko ayo matungo yitabwaho, aho kubikora ngo ni uko na runaka yabikoze.

Hagati aho guhera kuri uyu wa 15, Gicurasi, 2025, mu Murenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, hatangirijwe ku rwego rw’igihugu ubukangurambaga bwo kumenyekanisha gahunda yo gukingira ingurube indwara ya Muryamo.

Gukingira aya matungo byatangiriye mu Murenge wa Kivumu.

Muri Rutsiro hazakingirwa ingurube zisaga 5.000 k’ubufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (FAO).

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ubworozi muri RAB, Dr. Ndayisenga Fabrice, avuga ko ingurube ziri muri gahunda y’amatungo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishishikariza Abanyarwanda korora kugira ngo bivane mu bukene hazamurwe n’ingano y’inyama zikenerwa mu gihugu.

Indwara ya Muryamo yica ingurube 15,000 mu Rwanda kandi buri mwaka nk’uko Dr.Ndayisenga abyemeza bikadindiza, mu rugero runaka, iterambere ry’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version