Rwamagana: Bishimira Ko Urusenda Rwabo Rubona Abarwongerera Agaciro 

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Abatuye Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana bishimira ko babonye aho bagurisha urusenda bejeje, ntirubapfire ubusa.

Mu Mudugudu wa Bigaga, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Rubona hubatswe uruganda rutunganya urusenda rukorewe mu nganda rukagurishwa mu mahanga.

Ni uruganda Virunga Biotech Ltd rufasha abahinzi b’urusenda n’imiteja kubona ifumbire, bakweza rukabagurira.

Umwe mu bahinzi avuga ko akurikije ko muri iki gihe kubona aho ugurisha urusenda byagoranaga, kuba bagurirwa n’iki kigo, bibungura.

Ati: “Kweza urusenda biravuna, rwakwera kururinda kubora nabyo bikagorana. Iyo ubonye aho urugurisha birafasha.”

Hejuru yo kubona aho rugurishwa, banashima ko bafashwa mu kururinda ibyatuma rutakaza ubuziranenge.

Ifumbire, imiti yica indiririzi n’ibindi byonnyi bikoreshwa mu kubungabunga ubwiza bw’urusenda biri mubyo bishimira bahabwa n’abo muri urwo ruganda.

Ku ruhande rw’abo muri uru ruganda, bashima ko ibyo bakora biri muri gahunda ya Leta yo gufasha inganda kunoza ibyo zikora ngo byoherezwe hanze byinjize amadovize igihugu gikeneye.

Iyo gahunda yiswe Valued Added Initiative to Boost Employment, ikaba igamije kongerera abahinzi n’aborozi ubumenyi mu gutegura inyama, imboga n’imbuto ngo bigire ubuziranenge buberanye n’isoko.

Umuyobozi muri Virunga Biotech Ltd ushinzwe kwita k’ubuhinzi Ramana Reddy agira ati: ” Dushima Leta kubera umuhati ishyira mu guteza imbere ubuhinzi. Turayishima binyuze mu bufasha bwa RSB idufasha kunoza akazi kacu.”

Kabalisa Jean Paul ukorana n’ikigo Trade Mark Africa kiri mu bifasha muri uyu mushinga, avuga ko ari ngombwa gufasha inganda n’abahinzi bakora mu ruhererekane rw’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi kunoza ibyo bakora.

Impamvu ni uko iyo bitunganyije bigirira igihugu akamaro mu buryo bwagutse.

Byongerera ubushobozi ibigo by’abikorera, bikabafasha kugera ku masoko mpuzamahanga no kubahiriza ibisabwa ku rwego rw’ubuziranenge.

Uruganda Virunga Biotech Ltd rwohereza hanze urusenda, imiteja n’ibindi, bikajya cyane cyane mu Burayi.

Gutunganya umusaruro w’inyama, imbuto n’imboga bituma abakiliya bishimira ubuziranenge by’ibicuruzwa by’u Rwanda bikagira uruhare mu kongera amafaranga yinjira mu gihugu no guteza imbere ubukungu muri rusange.

Icyakora, hakenewe kongerwa ubufatanye hagati y’abahinzi n’inganda zitunganya umusaruro, binyuze mu masezerano arambye kugira ngo haboneke umusaruro uhagije kandi wujuje ubuziranenge.

Gushora imari mu kuhira imyaka, gukoresha imbuto z’indobanure no kongera ubumenyi bw’abahinzi na byo ni ingenzi mu kuzamura umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Ubufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa buhora ari ingenzi mu guteza imbere ibyoherezwa hanze no guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ni ibiki bituma urusenda rweze rwangirika?

Urusenda rweze rushobora kwangirika bitewe n’impamvu zitandukanye, cyane cyane izijyanye n’uko rubikwa n’uburyo rufatwa.

Dore zimwe mu mpamvu zikunze gutuma urusenda rwangirika:

Ubushyuhe bwinshi

Iyo urusenda ruri ahantu hashyushye cyane, rutangira kubora vuba cyangwa rukuma nabi.

Amazi menshi cyangwa ahantu hari umwuka uhehereye cyane bituma rutangira kubora cyangwa rukameraho ibihumyo, ibyo bita champignons mu Gifaransa.

Kubikwa igihe kirekire

Iyo urusenda rumaze igihe kinini rudakoreshwa, rutangira kwangirika n’ubwo rwaba rwari rwiza mbere.

Gukomeretswa cyangwa gukandamirwa

Iyo urusenda rwangiritse ku gishishwa (nk’igihe rukandamijwe cyangwa rwaratemwe nabi), aho hantu hatangira kubora vuba.

Kubura umwuka uhagije

Kubika urusenda ahantu hatagera urumuri cyangwa umwuka wa ogisijeni uhagije (nko mu mifuka itinjiza umwuka) bituma rwangirika vuba.

Udukoko cyangwa indwara z’ibihingwa

Hari igihe urusenda rushobora kwangizwa n’udukoko cyangwa indwara zituma rwangirika n’iyo rutarasarurwa.

Mu kugira abahinzi baryo Inama yo kwirinda ibyo, abahanga babasaba kuruhunika ahantu hakonje kandi hafite umwuka uhagije.

Bazirinde kurushyira ahantu hari amazi cyangwa ubushuhe bwinshi.

Urusenda kandi rukwiriye gukoreshwa vuba bitaba ibyo rukabikwa mu cyuma gikonjesha (frigo).

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *