U Rwanda rwungutse ahandi hantu hari ibuye ry’agaciro rya Lithium rigezweho mu nganda z’ikoranabuhanga mu gukora imodoka n’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ryabonetse mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Ntunga.
Muri uyu Murenge hasanzwe hacukurwa ibuye rya Gasegereti.
Ni ibuye risanzwe ricukurwa mu Rwanda ariko rivumbuwe vuba kuko ryabonetse bwa mbere mu mwaka wa 2020.
Iri buye rirakunzwe muri iki gihe kubera ko toni yacyo mu mwaka wa 2023 kigura $61,520 mu giuhe mu mwaka wa 2022 yaguraga $ 44.090.
Aho mu Rwanda ryabonetse bwa mbere ni mu Karere ka Ngororero.
Iriherutse kuboneka ryabonetse ubwo hakorwaga ubushakashatsi bwo gushaka andi mabuye aboneka muri aka karere.
Abahanga baribonye bamaze gucukura ahantu kure kubera ko mbere yo kurigeraho babanje kubona andi mabuye nka gasegereti n’andi.
U Rwanda rusanganywe gahunda yo kuzubaka uruganda rutunganya iri buye kugira ngo bizarufashe kugurisha rudahenzwe kandi rufashe n’ibindi bihugu by’Afurika birifite kubona aho baritunganyiriza bidahenzwe.
Mu Karere ka Rwamagana hasanzwe hacukurwa amabuye ya Gasegereti, Coltan na Lithium iherutse kuhavumburwa.