I Gishari ahari ishuri rya Polisi y’u Rwanda mu masaha make ari imbere harabera umuhango wo guha abapolisi ipeti uri buyoborwe na Perezida Paul Kagame.
Ni igikorwa kiri buhure no kwizihiza icyo bita Rwanda Police Day.
Mu bandi banyacyubahiro bari buwitabire harimo na Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti, Umuyobozi Mukuru w’umutekano w’abaturage muri Qatar uri mu Rwanda guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru.
Kuri uyu wa Kabiri, uyu muyobozi yakiriwe na IGP Félix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda, baganira uko inzego zombi zakomeza gukorana.
Muri iki gikorwa kandi hari na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda Mansour bin Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye muri Mutarama(1) 2025 yasuye Qatar yakirwa na Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti wayobora urwego rw’iki gihugu rushinzwe Umutekano w’Abaturage.
Rwari uruzinduko rw’iminsi itatu, bakaba barabonye n’uburyo bwo gusura Ishuri ryigisha Ubutabazi bw’ibanze n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Qatar.
Qatar isanzwe ikorana n’u Rwanda binyuze no muri RDF ndetse no muri Rwandair.
Hari n’indi mishinga minini kandi irambye iki gihugu gikoranamo n’u Rwanda haba mu bwikorezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, umutekano n’ibindi.
Nta cyumweru kirashira Perezida Kagame avuye muri Qatar kuganira n’Umuyobozi wayo w’ikirenga Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Today in Doha, President Kagame met with His Highness Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani @TamimBinHamad, Amir of the State of Qatar, during his one-day working visit to Qatar.
His Highness welcomed President Kagame at the Amiri Diwan, where the two leaders discussed the strong… pic.twitter.com/jl7JsIpkC7
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 24, 2026

