Rwamagana: Umwana Yaciwe Umutwe, Uwabikoze Arawujyana

Mu Murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana  haravugwa inkuru mbi y’urupfu rw’umwana waciwe umutwe none uwo mutwe bawushatse barawubura.

Yari ajyanye na bagenzi be kuvoma atemwa n’umuntu utarafatwa kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Gishari, Akagari ka Bwinsanga, mu Mudugudu wa Nyakabungo.

Bivugwa ko uwakoze ibi yabanje kwihisha, abana barindwi baciye ku ivomo, afatamo umwe w’imyaka 11 amutemesha umuhoro, atwara umutwe we.

- Kwmamaza -

Uwo mwana yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Yitwaga Manishimwe Josiane.

Abandi bana babonye uwo mugabo aje bariruka, asigarana uwo yaje kwica.

 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari witwa Richard Niyomwungeri yabwiye itangazamakuru ko abaturage bageze aho ayo mahano yebereye basanga iryo shyano ryaguye.

Ngo bahasanze  igihimba cye gusa.

Avuga ko kuva icyo gihe kugeza n’ubu bari gushakisha umutwe w’uwo mwana ariko inkuru yatangajwe bataramufata.

Amakuru dufite avuga ko  nyuma y’uko iri shyano riguye, abayobozi bakoresheje inama n’abaturage kugira ngo babahumurize kandi ngo no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nabwo iyo nama yabaye.

Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’ibanze zikomeje gukorana kugira ngo ukurikiranyweho icyo cyaha afatwe.

Birinze gutangaza amazina ye n’ifoto ye kuko ngo iperereza rigikomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version