Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwamucyo Yakatiwe Gufungwa Imyaka 27 Biteza Imidugararo Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Rwamucyo Yakatiwe Gufungwa Imyaka 27 Biteza Imidugararo Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 October 2024 8:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwanzuye ko Dr.Eugène Rwamucyo afungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside.

Nyuma yo gukatirwa, abaje kumushyigikira bagaragaje uburakari rurangiye-barimo na Padiri Nahimana Thomas, n’aho abaje gushyigikira abamureze bagaragaza ibyishimo ku buryo hari hagiye kwaduka ubushyamirane Polisi igatabara.

Dr. Rwamucyo abaye umuntu wa munani Ubufaransa buburanishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994.

Abatutsi ni bo bari bagambiriwe hamwe n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.

Rwamucyo ukomoka mucyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri muri iki gihe afite imyaka 65 y’ubukure, akazarangiza igihano yahawe afite imyaka 92.

Yahoze ari umuganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (bizwi nka CHUB), urukiko rukaba rwamuhamije ibyaha birimo ubufatanyacyaha cya Ienoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, no gufatanya mu gutegura ibyo byaha.

Icyakora rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukora Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mbere yo kubwirwa uko umwanzuro w’urukiko uhagaze, Rwamucyo yahawe umwanya wo kugira icyo avuga, araterura yongera kwemeza ko ari umwere.

Ati: “Ndabahamiriza ko ntigeze ntegeka kwica abarokotse [babaga bazanywe mu bitaro ari inkomere] cyangwa ngo nemere ko bicwa”.

Umucamanza we yavuze ko nta bimenyetso bifatika bihamya ko Rwamucyo ubwe yakoze ubwicanyi cyangwa iyicarubozo.

Gusa mu gusoza yavuze ko Rwamucyo adashobora “gucika uruhare rwe” kuko “umuntu ashobora kwicisha amagambo”.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Maître Philippe Meilhac wunganira Eugène Rwamucyo yavuze ko urubanza umukiliya we aciriwe “ntirukwiye kuba urubanza rw’amateka nk’uko rwagombaga kuba” kandi ko “guhera ejo [ku wa kane]” batangira kujurira.

Abatangabuhamya bashinja bamureze ko yagize uruhare mu kwica abarwayi babaga bakomeretse, no gufasha kubahamba mu mva rusange “mu mugambi wo gusibanganya ikimenyetso cya Jenoside” nk’uko umushinjacyaha yabivuze asubiramo aamagambo y’abatangabuhamya.

BBC yanditse ko abamwunganira bavuze ko Rwamucyo ari kuregwa kubera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bavuze kandi ko uruhare rwe mu guhamba imirambo mu mva rusange rwari rugamije kugerageza kwirinda “indwara z’ibyorezo” zari kuva ku kurekera imirambo hanze.

Mu gihe isomwa ry’uru rubanza ryagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Paris, ryatangiye saa mbiri n’iminota 40 z’ijoro, kandi bagiye gufungura icyumba cy’urukiko hari abantu bamaze amasaha atanu bahageze. Abinjiye buri wese yabanje gusakwa n’abapolisi.

Umucamanza amaze gutangaza ko uregwa ahamijwe ibyaha kandi akatiwe gufungwa imyaka 27, Rwamucyo nta kababaro yagaragaje, yazamuye igipfunsi – ubusanzwe nk’ikimenyetso cy’intsinzi cyangwa gukomera – mbere y’uko abapolisi bamutwara ngo ajye gufungwa.

TAGGED:featuredGerezaRwamucyo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Aragenzwa N’Iki Muri Uganda?
Next Article Miss Muheto Na Fatakumavuta Bageze Mu Rukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?