Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2025 11:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni imwe mu nkingi zikomeye z'ubukungu bw'u Rwanda. Ifoto: Rwanda Mining Board.
SHARE

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bufite ibisubizo butanga ariko bijyanirana n’ibibazo birimo n’icy’uko hari abakoresha bahemba umucukuzi ari uko yabonye amabuye, yayabura agatahira aho.

Muri rusange kandi 34% y’abakozi 92,000 nibo bashyizwe mu bwiteganyirize n’aho abanditswe muri sendika ni 36%, iyi ikaba imibare mito bigaragara.

Taarifa Rwanda yabwiwe na bamwe muri bo ko ibyo bibabaza kuko bakoresha imbaraga nyinshi bashakisha amabuye, bagacukuza ibikoresho bitagezweho, bagakora amasaha menshi…hanyuma babura umusaruro bagatahira aho.

Mukamusoni(amazina ye yahinduwe nk’uko abisaba) avuga ko gucukura ugatahira aho kandi wasize abana mu rugo bishengura umutima.

Uyu mugore ukorera ahitwa Giciye muri Rutsiro ati:“ Gucukura bisa no kujya gushakira imari ahantu utayishyize. Ukora utazi niba hari icyo uri bubone, ukabira icyuya, kandi bikababaza cyane iyo ubuze umusaruro  na boss ntagire icyo aguha.”

Nk’umubyeyi w’abana batatu, asaba ko inzego zagombye gukorana zikareba uko abacukuzi batabonye umusaruro bajya bagira amafaranga yo kubahoza ayo marira bahabwa ntibatahe amara masa.

Hari undi mugabo w’i Rwinkwavu muri Kayonza uvuga ko uretse no kuba ntacyo bacyura, banacunaguzwa.

Avuga ko abakoresha bamwe na bamwe babacunaguza bababwira ngo nibumva gucukura bibananiye ‘baziyirukane’ kuko abakeneye akazi ari benshi.

Kubera ubukene no kwanga ko abana baburara, ubwiwe atyo ahitamo kugaruka akemera gucukura acunaguzwa, akabikora afite ikizere ko hari umusaruro abona atawubona akikubura agataha.

We na bagenzi be basaba inzego zirimo na sendika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro kubifasha kubona amafaranga yabafasha kugira imibereho myiza bityo bagakorana umwete.

36% nibo bari muri sendika

Ubuke bwabo muri sendika yabo yitwa Rwanda Extractive Industry Workers( REWU) nabwo ni ikibazo gituma kubavuganira bigira imbogamizi.

Mu Rwanda abantu 92,000 nibo bakora ubucukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe kandi banditse.

Umuyobozi wa sendika yabo witwa André Mutsindashyaka yabwiye Taarifa Rwanda ko 36% byabo ari bo gusa binjiye muri iyo sendika.

Ati: “Ijanisha ry’abari muri sendika ni  36%.  Abasigaye 64% ntibaraza kubera ko bahora bimuka bava mu kigo kimwe bajya mu kindi kuko batahembwe neza. Habamo uko guhindagurika mu mibare hakaba n’abakoresha batarumva neza akamaro ko kwandikisha abantu babo muri sendika.”

Eng André Mutsindashyaka

Ubwo iyo sendika yashingwaga, abafite ibigo bicukura amabuye y’agaciro barayikanze, ntibumva neza akamaro kayo.

Bumvuga ko ije gutuma abakozi batangira kwijujuta no kudakora akazi neza.

Abakoresha bavugaga ko kuba basabwa guhembera abakozi kuri konti zabo, kubahembera igihe no kubashyira mu bwishingizi ari umugogoro wari bubahombye.

Ubufatanye bwa sendika REWU na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo byatumye abakoresha bumva akamaro ko kwinjiza abakozi babo muri za sendika no kubashinganisha.

Eng Mutsindashyaka ati: “Abo bakoresha bumvaga ko kubasaba guhembera abakozi babo kuri konti kandi bagahemberwa ku gihe nyacyo ari ikibazo sendika ibateje. Uko iminsi yatambukaga, hari abumvise akamaro k’ibyo byose baha abakozi babo ibyo amategeko ateganya.”

Umubare w’abashyizwe mu bwishingizi ni muto cyane

Kuba abari muri sendika ari bake bijyanirana n’uko n’abashyizwe mu bwishingizi ku byago n’impanuka biterwa n’akazi nabo ari uko.

Eng André Mutsindashyaka avuga ko ubu bageze kuri 34%; bikaba bivuze ko abakozi bafite amasezerano y’akazi, bateganyirijwe muri RSSB n’abagore bahabwa ikiruhuko cy’uko babyaye n’igihembo kigenwa n’amategeko byose bikubiye muri iryo janisha.

Kuri we, uyu mubare ni intambwe nini yatewe kuko mu mwaka wa 2014 bari 5%.

Icyakora kuba 66% by’abacukura amabuye y’agaciro na kariyeri badateganyirizwa ni ikibazo.

Impamvu ya mbere ibitera nk’uko abivuga, ni imyumvire y’abakoresha avuga ko itaragera ku rwego ‘rushimishije’, hakaba n’abakozi nabo batumva ko ari uburenganzira bwabo ngo babuharanire.

Hari abacukuzi bavuga ko kuba bamaze imyaka irenga 10, 15 bacukura kandi nta bibazo bagize, gufata ubwiteganyirize ntacyo bwaba buje kongera.

Iyi mitekerereze isa n’iyabavuga ko kuba bamaze igihe runaka batarwara malaria cyangwa indi ndwara, gutanga mutuelle de santé ntacyo bimaze!

Abacukuzi babibona batyo ngo baba birengagiza ko bari gusaza kandi bakibagirwa ko bakorera mu mimerere iteje akaga.

Sendika REWU yiyemeje gukomeza ubuvugizi.

André Mutsindashyaka ati: “ Twifuza ko umucukuzi agira imibereho myiza. Kuko iyo yahembwe kandi yazigamiwe bimutera akanyamuneza bityo agatanga umusaruro. Turasaba ibigo bikoresha abantu ntibibahembe kuko batabonye umusaruro ko byabireka. Rwose babitekerezeho neza babihindure kugira ngo wa mukozi abone uko abaho atange umusaruro bamwitezeho.”

Abajijwe icyo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ibamariye, yasubije ko ibafasha mu kunga abakoresha n’abakozi iyo hari ibibazo impande zombi zifitanye.

Iyo umuntu ufite ikirombe atumvikanye n’umukozi, sendika irabuhuza byananirana hakitabazwa Minisiteri nayo byakwaga ababifitanye ibibazo bakagana inkiko.

Icy’ingenzi basaba ni uko niyo umukozi yaba ntacyo yabonye mu bucukuzi, akwiriye gutahana byibura Frw 1500 kugira ngo nagera iwe agire icyo yihera abo yahasize.

Uturere twinshi mu Rwanda dufite amabuye y’agaciro ariko ahari ibigo byinshi biyacukura ni muri Muhanga, Gakenke, Rutsiro, Rulindo na Kamonyi.

Ibice bikomeye bibonekamo amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Icyakora hari raporo yitwa Rwanda: Africa’s Emerging Mining Destination ivuga ko mu ishyamba rya Nyungwe hakungahaye kuri zahabu, iri buye kandi rikaba mu Karere ka Gicumbi cyanecyane mu Murenge wa Miyove.

Abakora muri sosiyete sivile bavuga ko byaba bishyize mu gaciro abafite ibirombe bibutse ko abakozi babo ari bo babageza ku mafaranga menshi cyane ko aya mabuye yinjirije u Rwanda Miliyari $1.1.

TAGGED:AbaturageAmabuyefeaturedIkigoRwandaSendika
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?