Rwanda: 57,1% By’Abangavu Baterwa Inda Baziterwa N’Inshuti Zabo

Ubushakashatsi bwateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango buvuga ko 57,1% ari ijanisha ry’abakobwa baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure baba bazitewe nabo bita inshuti.

7% baziterwa n’abaturanyi babo naho 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.

Ubwo bushakashatsi bwerekana ko mu bangavu babajijwe, 470 muri bo bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu naho 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe binyuze mu mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.

Abangavu 394 bangana na 57.1% by’abakoreweho ubushakashatsi batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo.

- Kwmamaza -

Abakoze ubushakashatsi basanze abangana 136 bangana na 19.7% baratewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7.5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye naho  20 bangana na 2.9% baterwa inda nʼabo mu miryango yabo.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ko umwaka wa  2024 warangiye habaruwe abangavu 22,454 batewe inda.

Ayo makuru yayatangaje muri icyo kiganiro ubwo yabazwaga ingamba Minisiteri ayoboye ifite mu gukumira impamvu zituma abangavu baterwa inda.

Uwimana avuga ko indi mpamvu ituma imibare igaragara ari myinshi biterwa n’uko ababikorerwa babivuga cyangwa bikavugwa n’ababashinzwe.

Yemeza ko ibyo ari umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya icyo kibazo.

Ati: “Uyu mubare uteye impungenge ariko bifitanye isano rinini n’ubukangurambaga bwakozwe. Hari igihe gusambanya umwana byagirwaga ibanga ugasanga habayeho kubihishira, ariko ubu abantu bamenye ko hari amategeko abarengera barabivuga”.

Binagaragazwa kandi ni uko abagana ubuvuzi ngo bitabweho nabo ari benshi.

Zimwe mu mpamvu Minisitiri Uwimana avuga zituma habaho gusambanya abana ni ubusinzi buri mu muryango, kutagira umwanya wo gukurikirana no kuganira mu muryango, ubuharike, gucana inyuma kw’abashakanye, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire, ababyeyi batita ku nshingano n’amakimbirane aterwa n’impamvu zitandukanye zituma abana bahangirikira.

Ati “Ibibazo by’abana baterwa inda ababyeyi babigiramo uruhare, kuko ntibaba babakurikirana uko bikwiriye ndetse ntibabaganiriza”.

Minisiteri Uwimana Consolee

Abadepite basabye ko guca imanza z’abaregwa gusambanya abangavu byajya bikorwa vuba

Depite Kayigire Thérence yasabye ko imanza zajya ziburanishwa hakiri kare, kuko hari aho bageze mu ngendo baherutse kugirira hirya no hino mu gihugu, basanga hari aho umuntu amaze imyaka ibiri yaraburanishijwe, ariko urubanza rutarasomwa.

Depite Mushimiyimana Lydia yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwihutisha imanza z’abantu bakekwaho gusambanya abana kugira ngo ubifite muri gahunda abireke.

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2023-2024, igaragaza ko 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera, naho 78% by’abaterwa inda bari mu mashuri nyuma yo kubyara bahita bayavamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version