Tanzania: Min Ugirashebuja Ari Kuburanira u Rwanda Mu Rubanza Rwarezwemo Na DRC

Mu rubanza rw’iminsi  ibiri, Leta ya RDC iri kuburana n’iy’u Rwanda mu kirego Kinshasa iregamo Kigali gufasha M23 mu ntambara yatangiye mu  Ugushyingo 2021.

DRC ivuga ko iyo ntambara yabaye intandaro yo kubangamira , uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri uru rubanza riri kubera Arusha muri Tanzania, u Rwanda ruri kuburanirwa ruhagarariwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja.

Tariki 21, Kanama, 2023 nibwo iki kirego cyatanzwe mu rukiko rwa Afurika Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, AfCHPR, rukorera i Arusha muri Tanzania.

- Kwmamaza -

Ibyo u Rwanda ruregwa rwabihakanye kenshi, ruvuga ko nta ho ruhuriye na M23 kuko igizwe n’abaturage ba DRC barwana na Leta yabo kuko yabimye uburenganzira buhabwa abandi baturage.

Mu gusobanura aho u Rwanda ruhagaze kuri icyo kirego, Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko ikirego ubwacyo gifite inenge.

Izo nenge zirimo iy’uko  mu mwaka wa 2024 Leta ya RDC yatanze amakuru y’inyongera kuri iki kirego, ibikora itabitangiye ibisobanuro.

Avuga ko muri Kanama 2024, Minisitiri umwe muri Guverinoma ya Kinshasa yagiye  i Arusha ari icyicaro cya ruriya rukiko kugira ngo atere ubwoba abacamanza barwo ngo babogamire ku gihugu cye.

Yagize ati “…Umwe mu bagize Guverinoma ya RDC yasuye urukiko muri Kanama 2024, bishoboke ko yageragezaga gutera ubwoba abagize uru rukiko”.

Undi munyamategeko uburanira u Rwanda witwa Prof Akande avuga ko kuba ruriya rukiko rusanzwe ruburanisha abantu ku giti cyabo bituma rutakaza ubushobozi bwo kuburanisha ikirego DRC iregamo u Rwanda, aboneraho gusaba inteko iburanisha kutagwa mu cyo yise umutego wa DRC.

Yabwiye abari aho ko ububasha bwa ruriya rukiko bugena ko ruburanisha igihugu ibyaha byakorewemo bityo ko ibyo bitareba u Rwanda kuko ibyo DRC ivuga ko rwagizemo uruhare bitakorewe ku butaka bwarwo.

Ati “Turemeza ko iki kirego kitari mu bubasha bw’uru rukiko. Ibyo kurenga [ku burenganzira] byagombaga kuba byarakorewe ku butaka bw’igihugu kiregwa.”

Ababuranira  Leta y’u Rwanda muri uru rubanza bavuga iki kirego kigamije kuyobya no guhunga imyanzuro ya dipolomasi igamije kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Ugirashebuja yunzemo  ko uretse kuba iki kirego cyateshwa agaciro, urukiko rwa Afurika rutagombye no kugitindaho.

Abacamanza 10 nibo bari gukurikirana urwo rubanza DRC yarezemo u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), hari muri Nzeri 2024.

Icyo gihe nabwo DRC yaregaga u Rwanda ibifite aho bihuriye n’intambara M23 yatangije mu Ugushyingo 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version