Abacuruzi bato hirya no hino mu Rwanda bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ubukungu bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku rwego mpuzamahanga, rikomoka ku makimbirane n’intambara biri hagati ya Irani na Amerika.
Bavuga ko izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ryatumye ubwikorezi buhenda cyane, abakiliya baragabanuka, ndetse ubucuruzi bwinshi burushaho kugenda nabi ku buryo bamwe bavuga ko byongeye kubibutsa ibihe bikomeye bya COVID-19.
Taarifa Rwanda yaganiriye nabo, batubwira ko ibintu bibakomereye rwose.
Mu isoko rito rya Kabagari riherereye i Kacyiru mu Kigali, abacuruzi benshi batangaje ko imibereho yabo iri kurushaho gukomera.
Mukashema Léocadie w’imyaka 36, umubyeyi urera abana babiri wenyine, yavuze ko amaze imyaka irenga umunani acuruza imboga n’ibindi biribwa ariko ko muri iyi minsi ibintu byazamye
Ati: “Aba bana banjye biriga, kandi aka kazi ni ko kuntunze. Ariko kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi, turi gukorera muu gihombo hafi buri munsi.”
Mukashema yavuze ko mbere bajyaga kugura ibicuruzwa byinshi mu masoko nka Nyabugogo na Mulindi bakabigurisha mu bice bitandukanye bya Kigali, ariko ubu amafaranga y’urugendo yikubye hafi kabiri, kurangura biba ikibazo.
Yatanze urugero rw’ibishyimbo by’ibitonore byahoze bigurwa amafaranga 700 ku kilo bikagurishwa 1000 Frw, ariko ubu ikilo kimwe kiri hagati y’amafaranga 1900 na n’amafaranga 2000.
Yanavuze ko ibirayi bigeze hafi ku mafaranga 900 ku kilo, naho n’inyanya zikaba zarazamutse cyane ku buryo amafaranga 300 ashobora kugura urunyanya rumwe gusa.
Wa mucuruzi witwa Mukashema Léocadie ati: “Abakiriya batekereza ko turi kubahenda nkana, ariko ikibazo kiri hanze yacu natwe sitwe”
Abakiliya bagabanutse cyane
Undi mucuruzi witwa Aline Niyonsaba yavuze ko umubare w’abakiliya bamuganaga wagabanutseho hejuru ya 50%.
Yagize ati: “Mbere nakangukaga saa kumi za mu gitondo nkajya Nyabugogo cyangwa ku Mulindi nkagura ibicuruzwa byose bikarangira uwo munsi kubera abakiliya benshi. Ariko ubu hari igihe inyanya zibora zitaragurwa.”
Niyonsaba yavuze ko atashinja abakiliya kuko buri wese ari guhangana n’ubuzima bumukomereye.
Ibi kandi biri no ku nyama zisanzwe n’ubundi ziribwa n’umugabo zigasiba undi.
Abacuruza inyama bavuga ko bari guhomba nk’uko Valens Musilamu nawe abivuga.
Uyu mucuruzi w’inyama mu Mujyi wa Kigali yavuze ko mbere yaguraga hagati y’ibilo 50 na 100 z’inyama ku munsi ariko ubu ngo kugurisha kilo 50 ku munsi ni ishaba umuntu aba yagize.
Ibiciro by’inyama byazamutse biva hafi ku mafaranga 7000 bigera hafi ku mafaranga 7500 ku kilo.
Musilamu yavuze ko abantu benshi ubu bahitamo kurya ibiribwa bihendutse nk’ibishyimbo, imboga cyangwa ubunyobwa, nubwo na byo bikomeje kuzamuka.
Umuvuno ni ukongera amasaha y’akazi kugira ngo babashe kubaho
Christine Mukamongi urera abana batatu agacuruza amata n’ibiribwa, yavuze ko byabaye ngombwa kongera amasaha y’akazi.
Ati:“Mbere nacuruzaga litiro 30 kugeza kuri 50 z’amata ku munsi ngafunga saa mbiri z’ijoro. Ubu hari ubwo nkora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa moya z’ijoro, hanyuma umukobwa wanjye agakomeza kugeza saa yine n’igice z’ijoro.”
Yongeyeho ko ubushobozi bwo kugura bw’abaturage bwagabanutse cyane, bituma ubucuruzi bwinshi bucumbagira, ibi kandi byageze no kubohereza hanze ibicuruzwa.
Abo barimo abacuruza imbuto n’imboga bohereza mu mahanga, bemeza ko ikibazo cyabagezeho.
Urugero ni urw’ Umukobwa w’imyaka 26 wohereza avoka mu Burayi na Aziya wavuze ko guhagarara cyangwa kudindira kw’indege zikora ubucuruzi mpuzamahanga kwatumye igiciro cyo kohereza ibicuruzwa ku masoko mpuzamahaga kizamuka cyane.
Ni ibintu byagoranye k’uburyo hari ubwo basubiza ibicuruzwa mu bubiko kubera ko habuze indege zibitwara ku gihe cyari gisanzwe gikurikizwa, bityo igihombo kikaza gutyo.
Icyo Leta y’u Rwanda ibivugaho
Leta y’u Rwanda yemera ko izamuka ry’ibiciro bya lisansi ku rwego mpuzamahanga rikomeje gushyira igitutu ku bukungu bw’igihugu.
Ikigo gishinzwe ibikorwa bimwe na bimwe by’ingenzi kurusha ibindi, Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bikomeje gusuzuma ibiciro bya lisansi hashingiwe ku mpinduka z’isoko mpuzamahanga.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na yo yasabye abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro mu buryo budafite ishingiro.
Abasesenguzi b’ubukungu bavuga ko u Rwanda, nk’ibindi bihugu byinshi bitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze, rwibasirwa cyane n’ihindagurika ry’ibiciro bya lisansi kuko ibiciro by’ubwikorezi bihita bigira ingaruka ku biribwa n’ibindi bicuruzwa by’ibanze.
Leta yavuze ko iri gushaka ibisubizo birambye birimo kongera umusaruro w’ibiribwa imbere mu gihugu, guteza imbere uburyo bwo kubika umusaruro, no kugabanya kwishingikiriza kuri peteroli ituruka hanze.
Nubwo bimeze bityo, abacuruzi benshi bavuga ko bakeneye ibisubizo byihuse kuko imibereho yabo iri kurushaho kugorana buri munsi.

