Rwanda: Abacuruzi Batamanika Ibiciro Bagiye Kubihanirwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, (RICA) buvuga ko umucuruzi cyangwa umunyenganda utazamanika ibiciro ahagaragara, azabihanirwa.

Byatangajwe mu nyandiko yasohowe n’Iki kigo Taarifa ifitiye Kopi.

Ubuyobozi bwacyo buvuga ko kumanika ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi ari itegeko, ko atari ibintu bikorwa ku bushake bwa runaka.

Biteganywa n’Itegeko No 36  ryo ku wa 21, Kamena, 2012 rigena ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.

- Advertisement -

Intego  ni uko abaguzi baba bagomba kumenya ibiciro bikagaragarira abantu bose baje kugura.

Igiciro kivanywemo imisoro kigomba kuba cyanditse mu buryo busomeka kandi bumanitse abo abantu bose babona neza.

Kigomba komekwa ku gicuruzwa cyangwa ipaki igicuruzwa gifunzwemo.

Itangazo rya RICA

Igiciro kigomba kandi kigezweho. Ntibyemewe kumanika igiciro cya kera.

Aho ubu buryo budashoboka, Ikigo RICA gitanga inama yo kumanika ku cyapa urutonde rw’ibicuruzwa n’ibiciro byabyo.

Ibihano RICA ivuga ko biteganywa n’amategeko ni ihazabu iri hagati ya 5% na 10% by’ibyacurujwe mu mwaka wabanjirije uwakorewe amakosa cyangwa amafaranga ari hagati ya Frw 20 000 na Miliyoni 5 Frw.

Umucuruzi ati: ‘N’ubundi ni byiza bizatuma mudakatuza…’

Umwe mu bacururiza mu Karere ka Gasabo ahitwa mu Giporoso witwa Mugabowibanze yabwiye Taarifa ko iryo tangazo ari ryiza kuko ngo rizatuma abaguzi batajya mu byo gukatuza kandi babona ibiciro ahagaragara.

Ati: “ Ndabishimye bizatuma muza muhahe muzi neza ayo muri bwishyure.”

Ku rundi ruhande ariko avuga ko bizagorana ku bantu bacuruza uducogocogo kuko ibicuruzwa biba ari byinshi kandi bihabanye mu biciro.

Kwibutsa abacuruzi  kumanika ibiciro aho  bacururiza cyangwa batangira serivisi bije mu gihe u Rwanda rwitegura Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, CHOGM.

Haribazwa niba ibiciro bizamanikwa mu Cyongereza no mu Kinyarwanda…

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version