Hakozwe Igare Ry’Abafite Ubumuga Rizamuka Rikanamanuka Amadarajya

Mu Busuwisi hasohotse igare ryakorewe abafite ubumuga rizamuka zikanamanuka amadarajya( escaliers).

Baryise  Scowo Bro, rikaba rigura ama Euro 35,000. Rikozwe k’uburyo iyo rigeze ahantu hari amadarajya, rihita ifungura iminyururu noneho igare rikajyambuka, rikageza umuntu yifuza.

Mu mijyi myinshi ku isi harimo n’uwa Kigali mu Rwanda, Leta zashyize amafaranga menshi mu kubaka inzira zagenewe abafite ubumuga ariko nanone ntiziba hose.

Ni igare ry’abafite ubumuga  abahanga bise ;’fauteuil tout-terrain high-tech.’

- Kwmamaza -

Le Scewo Bro ni intebe ifite uburyo bwo kubika amashanyarazi, ayifasha kugenda ahantu hareshya na kilometero 35, ikagenda kilometero 10 mu isaha.

Imbere nta mapine igira. Igendesha ay’inyuma kandi iyo igeze ahantu imenya uko hateye hanyuma igasohora iminyururu ikora nk’iya katerepulari.

Iriya minyururu ituma rishobora kuzamuka idarajya rifite kugeza kuri sentimetero 20  ndetse ikamanuka ahantu hafite umurambararo wa degree 36.

Abarikoze barihaye ikoranabuhanga rituma rimenya ko rigeze ahantu hasaba gukoresha iriya minyururu bityo igahita isohoka igatangira kuzamuka aho hantu.

Uririho aba ashobora no kunywa ikawa.

Riyoborerwa ahagenewe kurambika akaboko.

Kugeza ubu ryemewe gukoreshwa mu Busuwisi, muri Autriche no mu Budage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version