U Rwanda Rwaganiriye Na Jordan Uko Bakongera Ikibatsi Mu Mubano

Perezida Paul Kagame hamwe n’umwami wa Jordan witwa Abdallah baraye bahuye baganira uko ibihugu byombi byakomeza umubano mu ngeri zitandukanye.

Ni ibiganiro byabaye mbere gato y’uko hatangira inama y’Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba iri butangire kuri uyu wa Kane taliki 24, Werurwe, 2022 ikabera mu Murwa mukuru wa Jordan witwa Aman.

Ikinyamakuru cy’Ubwami bwa Jordan kitwa The Jordan Times cyanditse ko Umwami Abdallah yakiriye n’abandi Bakuru b’ibihugu barimo ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi n’uwa  Mozambique, Filipe Nyusi.

Mu byo  yaganiriye n’aba Bakuru b’ibihugu harimo n’uw’u Rwanda  by’umwihariko, byibanze ku bufatanye mu nzego zirimo ubukungu, umutekano, ubukerarugendo n’izindi.

- Advertisement -

Bavuganye uko buriya bufatanye bwakongerwamo imbaraga hagamijwe guhangana n’iterabwoba riri kuzamuka henshi mu bihugu by’Afurika harimo no muri Mozambique na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abdallah, Umwami wa Jordan

Umwami Abdallah kandi yaganiye n’Umugaba w’ingabo za Madagascar witwa r Leon Rakotonirina, ndetse abonana n’uw’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zikorera muri Afurika witwa Gen. Richard D. Clarke.

Inama yitwa  Aqaba Process initiative yatangijwe n’Umwami wa Jordan mu mwaka wa 2015.

Yagize urubuga aganiriramo n’Abakuru b’ibihugu k’ubufatanye mu nzego zirimo no kurwanya iterabwoba binyuze mu buryo butandukanye harimo ubwa gisirikare ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage kuko iyo babayeho nabi biha urwaho ibitekerezo byo guteza umutekano mucye.

Umuntu ushonze ntatana no gutekereza nabi ndetse no kugerera ubukene afite ku bandi bityo akagambirira cyangwa akabagirira nabi mu buryo butaziguye.

Inama The Aqaba Process Initiative mu myaka yashize yabereye mu bindi bihugu birimo Albania, u Buholandi, Nigeria, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Singapore no mu Muryango w’Abibumbye.

Igihugu cya Jordanie mu ncamake…

Jordan

Igihugu cya Jordanie  gituranye n’ibihugu by’Abarabu bikomeye ariko kikagira umwihariko wo guturana no kubana neza na Israel, uyu mubano ukaba umaze igihe. Gituranye na Arabie Saoudite, Irak, Syrie, Israel na Palestine mu gace ka West Bank.

-Umurwa mukuru wayo ni Amman.

-Imibare itangwa na Banki y’Isi ivuga ko Jordanie ituwe n’abaturage miliyoni 6.5.

-Abayituye babaho byibura imyaka 72.

-Kiri ku buso bwa kilometero kare 89,341.

-Ururimi rukoreshwayo cyane ni Icyarabu, bakagira idini rya Islam.

Ubuyobozi bwabo bushingiye ku ngoma ya cyami iyoborwa n’abitwa Hashemite.  Ni igihugu kitagira ubutunzi kamere bwinshi ariko giteye imbere.

Kubera aho giherereye, bituma ibihugu byinshi byirinda kugihungabanya kuko kiri mu mahuriro y’ibihugu bihuriye ku madini atatu akomeye ku isi ni ukuvuga Islam, Ubukirisitu, n’Idini ry’Abayahudi.

Agace irimo abagize ariya madini bakita ‘Ubutaka Butagatifu.’

Kimwe mu bintu by’ingenzi Jordanie itandukaniraho n’ibihugu byinshi by’Abarabu ni uko ifitanye amahoro na Israel kuva yashingwa.

Ibi byatumye Jordanie iba inshuti magara ya Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri Bibiliya hari aho ivugwa…

Twababwira ko Jordinie yo mu bihe bya Bibiliya yari ituwe n’aba Mowabu Abamowabu  bakaba bari ubwoko bwakomokaga kuri Mowabu, umuhungu wa Loti uvugwa mu gitabo cy’Intangiriro, Igice cya 19, Umurongo wa 37, ( Intang 19:37). Bibiliya ivuga ko bavuye i Sowari, batura Amajyepfo y’i Burasirazuba ku nkengero y’inyanja, bakwira mu gice cy’Uburasirazuba bw‘uruzi rwa Yorodani.

Jordanie kandi ifite igice kinini cy’Inyanja y’Umunyu aho amazi y’iyi Nyanja arimo umunyu mwinshi k’uburyo ireme bwite ryawo( densité) rituma abantu bayarimo bareremba ndetse bakaba banasoma ibinyamakuru ntibitohe kuko baba bareremba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version