Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abagore Babaruweho Ubutaka Bunini Kurusha Abagabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Rwanda: Abagore Babaruweho Ubutaka Bunini Kurusha Abagabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2024 4:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abagore nibo bafite ubutaka bwinshi bubabaruyeho ugereranyije n'abagabo( Photo: Credit@RDB)
SHARE

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024 batangaje ko ibarura ry’ubutaka bw’u Rwanda ryagaragaje ko abagore bafite ubungana na 26% n’aho abagabo bakagira ubungana na 18,6% by’ubwabaruwe.

Bavuga ko iyi mibare ari iyatanzwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, National Land Authority, nyuma yo gusesengura imibare y’uko abagabo n’abagore barutanwa mu gutunga ubutaka bubabaruyeho.

Mu mwaka wa 2008 nibwo ubutaka bwose bwo mu Rwanda bwatangiye kubarurwa kugira ngo hamenyekane ababwibarujeho kugira ngo hamenyekane n’icyo buzakoreshwa.

Guhera muri uyu mwaka, mu Rwanda hose habaruwe ibibanza 11 811 626, 26% by’ubwo butaka bwose ibaruye ku bagore, mu gihe 18,6% iri ku bagabo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka mu Kigo cy’igihugu cy’ubutaka witwa Muyombano yabwiye Abadepite ko mu igenzura ryakozwe abaturage b’igitsina gore ari bo batunze ubutaka  bwinshi bubaruyeho  kurusha ab’igitsina gabo.

Iyi mvugo ishatse kuvuga ko abenshi mu babaruje ubutaka bwabo ari abagore.

Uwo muyobozi yagize ati: “Mu bibanza byabaruwe bigera kuri 11 811 626[mu Rwanda], ibyinshi ni iby’abari n’abategarugori bafite ubutaka bubanditseho bonyine, badafatanyije n’abagabo bungana na 20,5% [ibibanza 2, 219, 813]”.

Abagabo bo bafite ibibabaruyeho bigra kuri 1,362,038 bingana na 18,9%.

Ubutaka bufitwe n’abagabo n’abagore bafatanyije bungana na 49,6%   ni ukuvuga ibibanza 5 841 649 mu gihe ubutaka butunzwe na Leta, ibigo n’ibindi bitari abantu bungana na 11, 2%  ni ukuvuga ibibanza 1,028,548.

Muyombano yavuze ko n’ubwo abaturage benshi bakangukiye kwandikisha ubutaka ariko si bose.

Kugeza ubu abamaze kubwandikisha bose hamwe ni abantu 10 440 294 ariko hakaba abandi 1 371 951 batarabwandikisha bityo bukaba bwanditse kuri Leta ‘by’agateganyo’.

Uyu muyobozi yabwiye Abadepite ko abakozi b’ikigo akorera basubiye, mu bihe bitandukanye, mu bice byabaruwemo buriya butaka ngo basuzume niba nta kosa ryabaye mu kububarura, wenda ku batari nyirabwo b’ukuri.

Andi makuru atangwa n’iki kigo avuga ko 13% by’ubutaka bw’u Rwanda bwanditse kuri Leta kuko ba nyirabwo batarabwibaruzaho ngo babwegukane mu mategeko.

TAGGED:AbagaboAbagorefeaturedIbaruraLetaRwandaUbutaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda ‘Rugiye’ Kwemererwa Izindi Miliyoni € 20 Zo Guhashya Ibyihebe Muri Mozambique
Next Article Amerika: Kaminuza Yubatse Ikibumbano Cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?