Abakanishi bo mu Rwanda bahanywe amahirwe na bagenzi babo bo muri Kenya yo guhugurwa uko bakanika batiri za bisi zikoresha amashanyarazi z’ikigo BasiGo.
Iki kigo nicyo cya mbere cyahawe uburenganzira bwo gukorera batiri bita CATL muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Bizafasha abakanishi bo mu Rwanda n’abo muri Kenya kumenya uko basana kandi bagafata neza izo batiri z’ingenzi mu gutuma imodoka z’amashanyarazi zitwara abantu benshi icyarimwe zikora.
Itangazo rigenewe abanyamakuru Taarifa Rwanda ikesha BasiGo rigira riti: “Amatsinda yo mu Rwanda na Kenya azahabwa amahugurwa yihariye n’ibikoresho bigezweho byo gufata neza batiri za CATL zikoreshwa mu modoka zikoresha amashanyarazi. BasiGo izajya ikusanya batiri zimaze kurangiza igihe cyazo, bigafasha mu kuzinagura nk’uko bikorwa mu bindi bifite akamaro muri Afurika”.
CATL ni uruganda rukomeye ku isi rukora batiri zikoreshwa mu modoka z’amashanyarazi (Electric Vehicles, EVs).
Nk’ikigo cyahawe ubwo burenganzira, abakozi mu ishami rya serivisi ya BasiGo Kenya na BasiGo Rwanda bazahabwa amahugurwa yihariye n’ibikoresho bitangwa na CATL kugira ngo bashobore gutanga serivisi zo gusana batiri ku rwego rwa Afurika.
Izi batiri zikoreshwa muri bisi za BasiGo no mu modoka nyinshi zikoresha amashanyarazi hirya no hino kuri uyu mugabane.

Muri iyo gahunda abakozi ba BasiGo bazahabwa ibikoresho bigezweho byo gupima no gusana izi batiri, bahabwe amahugurwa n’ibikoresho bisimbura ibishaje bita pièces de rechange mu Gifaransa.
Umuyobozi Mukuru wa BasiGo witwa Jit Bhattacharya avuga ko iyi ari intambwe ikomeye kuri BasiGo, bikaba n’ikimenyetso cy’uko ubushobozi bwubatswe muri Kenya no mu Rwanda bwizewe.
Ati : “Batiri ni igice cy’ingenzi kurusha ibindi mu modoka zikoresha amashanyarazi, kandi iza CATL nizo za mbere ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya batiri. Ubu bufatanye buzatuma dushobora gukomeza gukurikirana imikorere ya batiri za CATL muri Afurika, muri bisi zacu no ku bandi bose batunze imodoka zikoresha amashanyarazi kuri uyu mugabane”.
Ahamya ko ubushobozi bwa BasiGo mu gutanga serivisi nziza bwagize uruhare mu kwemerwa na CATL nk’umufatanyabikorwa ukwiye.
Yemeza ko uburambe bwa BasiGo no kuba ikorera muri Afurika bituma iba umufatanyabikorwa ukomeye wa CATL.
Saba Azizi uyobora Ishami rishinzwe serivisi no gufasha abakiliya baguze ibikoresho bya CATL ku mugabane w’Uburayi, mu bihugu bya Magreb (ibihugu by’Abarabu byo mu Majyaruguru y’Afurika n’Uburengerazuba) na Afurika, avuga ko ubwo bufatanye ari intambwe y’ingenzi mu kwagura serivisi za CATL ku rwego rw’isi no gushyigikira serivisi zo gutwara abagenzi mu buryo burambye muri Afurika.
Azizi ati: “Ubu bufatanye buzatuma serivisi zo gusana batiri za CATL ziboneka imbere muri Kenya no mu Rwanda. Bizafasha cyane mu kongerera igihe imodoka zimara mu kazi no kugabanya igihe n’amafaranga byatwaraga mu gutumiza ibikoresho no gusimbuza ibindi birimo batiri zangiritse”.
Avuga ko mu kigo BasiGo hazajya hakusanyirizwa batiri zishaje, bikoroshya igenamigambi rya CATL ku rwego rw’isi ryo kuzisana no kuzongera ku zisanzwe zikoreshwa.
Iyi ntambwe yo kugirwa umufatanyabikorwa wa CATL itewe mu gihe isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi riri kwaguka cyane muri Afurika, cyanecyane mu gutwara abagenzi.
BasiGo ni sosiyete izanga imodoka zikoresha amashanyarazi (e-mobility) mu kuzamura urwego rw’ubwikorezi rusange burengera ibidukikije muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikagira icyicaro gikuru i Nairobi muri Kenya.
Itanga bisi zigezweho zikoresha amashanyarazi na serivisi zo kuzishyiramo umuriro.
BasiGo ituma bisi zikoresha amashanyarazi zigurwa ku giciro gito binyuze muri gahunda y’imikodeshereze yihariye yitwa “Pay-As-You-Drive”.
Ni uburyo bwo kwishyura make make mu gihe ukoresha iyo bisi kuzageza igihe amafaranga yayo yose yishyuwe akarangira.
Mu mwaka wa 2022, BasiGo yabaye sosiyete ya mbere yazanye bisi zikoresha amashanyarazi mu bikorwa byo gutwara abagenzi muri Kenya no mu Rwanda.
Abashaka ibindi bisobanuro basura urubuga rwa internet www.basi-go.com.