Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abakobwa Biga Amashuri Mato Ni Benshi, Bakagabanuka Muri Kaminuza…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Rwanda: Abakobwa Biga Amashuri Mato Ni Benshi, Bakagabanuka Muri Kaminuza…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 May 2025 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umwe mu bakobwa bize siyansi muri FAWE(Ifoto:Bahizi Craish@The New Times).
SHARE

Minisiteri y’uburezi muri raporo yayo, yemeza ko imibare yo mu mwaka w’amashuri wa 2024 yerekana ko abakobwa bigaga amashuri abanza n’ayisumbuye barutaga ubwinshi basaza babo kuko bari 50.5% mu gihe abandi bari 49.5%.

Ibi- nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Claudette Irere yaraye abyemeje- byatewe n’ingamba zitandukanye zirimo n’uko ababyeyi basobanukiwe ko kwiga ari uburenganzira bw’abana bose hatitawe ku gitsina cyabo.

Indi mibare igaragaza ko no mu mashuri yisumbuye abakobwa ari benshi kuko mu banyeshuri bose biga muri iki cyiciro uko ari 900,000, abakobwa ari bo benshi.

Ibi ariko siko byari bimeze mu mwaka w’amashuri wabanje nk’uko Irere abyemeza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Irere ati: “Umubare w’abakobwa niwo munini kurenza uw’abahungu, kuko dufitemo abakobwa 60% mu gihe abahungu ari 40%. Iki cyiciro muri rusange nicyo kidutera impungenge nka Minisiteri y’uburezi, kuko nk’uko mubyumva umubare w’abakobwa ni munini, kandi nibyo, n’ibyo kwishimirwa, ariko turacyasabwa imbaraga nyinshi cyane ngo tuzamure umubare w’abiga bakanarangiza iki cyiciro.”

Ikibazo nk’uko abivuga, ni uko abatangira iki cyiciro ari benshi ariko hakaba ubwo abatakirangiza baba mbarwa kubera impamvu nyinshi.

Abakobwa bamwe batakaza ishuri kubera ko ari bo bakuru iwabo bityo baba bagomba kwita kuri barumuna na basaza babo, abandi bakimwa uburenganzira bwo kwiga kuko ababyeyi babo bumva ko iyo umuhungu yize ari we uba ingirakamaro kurusha umukobwa n’ibindi.

Kugabanuka k’umubare w’abakobwa bajya mu mashuri uko ibyiciro byayo birutanwa kugaragara no mu byiciro byisumbuyeho kuko muri Kaminuza ho bagabanuka cyane.

Nk’ubu, imibare yerekana ko muri za Kaminuza abakobwa bangana na 36% naho abahungu bakaba 64%, iki kandi ni icyiciro cy’ingenzi mu gutuma igihugu kigira abantu bize bazakigirira akamaro ‘kagaragara.’

- Advertisement -

Ubushakatsi bwa Karindwi ku mibereho y’ingo z’Abanyarwanda bwagaragaje ko 4.3% by’Abanyarwanda ari bo bonyine bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza kandi uyu ni umubare muto ushingiye ku cyerekezo u Rwanda rwihare kubyo rugomba kuba rwagezeho mu mwaka wa 2050.

Umuhati wa Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura ireme ry’amasomo no gushishikariza abakobwa biga mu yisumbuye kwiga  siyansi wagize akamaro kuko ari 58.7% ugereranyije n’uko byahoze ubwo wari 56.6% mu mwaka wa 2023, kandi usanga no mu bindi byiciro bakomeje kwitabira.

Madamu Jeannette Kagame agira uruhare runini mu gukangurira abakobwa kwitabira ishuri no gutsinda neza.

Abakobwa biga siyansi kandi bazamuye umubare wabo no muri Kaminuza uva kuri 36.9% ugera kuri 39% n’ubwo bakiri bake ugereranyije n’abahungu.

TAGGED:AbahunguAbakobwaAmashurifeaturedGutsindaIrereJeannetteKagameKaminuzaKwiga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi
Next Article Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi

Rwanda: Abakobwa Biga Amashuri Mato Ni Benshi, Bakagabanuka Muri Kaminuza…

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?