Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abakozi Bo Mu Rugo Bangana Na 3,9% By’Abafite Akazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Bo Mu Rugo Bangana Na 3,9% By’Abafite Akazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 August 2023 10:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibarura Rusange ro mu mwaka wa  2022, rigaragaza ko abakozi bo mu rugo bangana na 3,9% by’Abanyarwanda bose bafite akazi.

Iri barura rigaragaza abakozi bo mu rugo nk’ikindi cyiciro cy’Abanyarwanda ‘bafite akazi kemewe kandi gahemberwa buri kwezi.’

Ni icyiciro gikurikira icy’abikorera ku giti cyabo n’icy’abakozi ba Leta.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare ivuga ko miliyoni 7,9 z’Abanyarwanda  bafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri bo abafite akazi ni 45,9%.

Abikorera ku giti cyabo nibo batanga akazi ari benshi kuko bangana na 90,8% n’aho Leta igakurikiraho na 5%.

Abakozi bo mu rugo bangana 3,9% bakaba bangana 140,000 barimo 95.458 bo mu mijyi n’abandi  44.932 mu cyaro.

Uyu mubare uruta uw’abarimu bo mu mashuri ya Leta kuko bangana 100,000.

Iri barura kandi rigaragaza ko abantu bangana na 45,1% bari mu cyiciro cyo gukora ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 mu gihe 48% bari mu myaka 31-64 na ho 7% bari mu myaka kuva kuri 65 gusubiza hejuru.

- Advertisement -

Mu turere dufite urubyiruko rwinshi ruri mu myaka yo gukora Gasabo iri ku isonga n’abagera ku 282.898, Nyagatare igakurikiraho n’umubare wa 177.981 n’aho  Kicukiro bangana na 175.298

Mu bo mu myaka iri hagati ya 31-64, Gasabo n’ubundi ni yo ifite benshi Akarere ka Nyagatare n’aka Gatsabo tugakurikiraho.

Abagera kuri 70% by’abari mu kigero cyo gukora batuye mu bice by’icyaro naho 30% bakaba mu mijyi.

Ikindi ni uko ½ cy’abaturage bari mu myaka yo gukora ntibize; 28,1% bize amashuri abanza naho 7,5% bafite impamyabumenyi z’icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Abagera kuri 78,4% by’abari mu cyiciro cyo gukora bazi gusoma no kwandika mu gihe 21,6% batabizi.

Akarere ka Kicukiro (95,4%), Nyarugenge (92,8%) na Gasabo (92,7%) ni two turere dufite abazi gusoma no kwandika benshi bagejeje igihe cyo gukora.

Uturere dutatu twa mbere dufite abantu batazi gusoma no kwandika ni Nyaruguru (32,7%), Ngororero (30,6%) na Gisagara (30,2%).

Abaturage bo mu cyiciro cy’urubyiruko bangana na miliyoni 1.393.351 ntibari mu kazi cyangwa mu  ishuri cyangwa mu bigo by’amahugurwa.

Kimwe mu bibazo Akarere ka Kicukiro gafite ni uko mu baturage benshi bize gafite, abagera kuri  57,1% ari urubyiruko rudafite akazi.

Hakurikiraho  Ngororero (52,8%) na Muhanga (47,9%).

TAGGED:AbakoziAkarerefeaturedUbukene
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverineri Mushya W’Intara Y’Amajyaruguru Yasabwe Gusigasira Ubumwe Bw’Abanyarwanda
Next Article Umunyakenya Yishe Umunyarwanda Bapfa Inkumi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?