Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abana 4 bitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Karate y’abatarengeje imyaka 14
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Rwanda: Abana 4 bitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Karate y’abatarengeje imyaka 14

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2020 10:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni amarushanwa azaba hagati y’itariki ya 12 na 18, Ukuboza,2020 agahuza abana bafite munsi y’imyaka  14 y’amavuko bo muri Afurika. U Rwanda rufitemo abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri. Batoranyijwe kuko ari bo bitwaye neza muri Shampiyona zabaye umwaka ushize.

Umutoza w’Ikipe y’igihugu ya Karate, Bwana Noel Nkuranyabahizi yabwiye Taarifa ko bahisemo abana bane kugira ngo bahangane na bagenzi babo batarengeje imyaka 14 bo muri Afurika mu gukina icyo bise Kata.

Ati: “ Aba bana ntibazakina KUMITE ahubwo ni KATA gusa kandi twabatoje neza, twizeye ko bazitwara neza  imbere ya bagenzi babo bo muri Afurika.”

Nkuranyabahizi avuga ko nyuma ya Guma mu Rugo yatangiye gutoza abana Karate kugira ngo biyibutse ikinyabupfura kiyigenga kandi bubake imibiri yabo yari imaze igihe idakoreshwa siporo nka mbere ya Guma mu Rugo.

Ririya rushanwa riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ritegurwa na Federasiyo Nyafurika ya Karate.

Ni ubwa mbere u Rwanda  rwitabiriye iri rushanwa kuko rutitabiriye iryabaye muri 2019 ryabereye muri Maroc.

Ashima ababyeyi ba bariya bana kuko bafatanya n’itsinda ritoza abana Karate kugira ngo bagire ikinyabupfura, ntibasagarire bagenzi babo batayiga.

Ikipe y’abana b’u Rwanda bari kwitabira iriya Shampiyona igizwe na Akaliza Kaella ukina muri Karate Academy Rwanda na mugenzi we Isheja Iranzi ukina muri Alliance Tiger Club.

Abahungu babiri bari muri iriya kipe ni: Nshuti Aimable wo muri Karate Academy Rwanda na Niyonkuru Djibril wo muri Rafiki Club.

Aba bana bane nibo bahagarariye u Rwanda muri ariya marushanwa ya Karate Nyafurika
Isheja nawe ahagarariye abandi bana muri karate y’abatarengeje imyaka 14 y’amavuko
TAGGED:featuredKarateKATAKUMITENkuranyabahiziShampiyonaUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Abanya Israel bagabiye inka uw’i Bushekeri
Next Article Ibitaro bya Nyamata bivugwamo kutagira amazi, Meya ati: ‘Amazi se abura ate mu bitaro?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Yajyanywe Kuri RIB Nyuma Yo Gushaka Kwiyahura Bikanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports Yatandukanye Na Kapiteni Wayo Bamaranye Imyaka Ibiri N’Igice

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?