Abarundi Barabaza Leta Aho Ishyira Imisoro Yabo

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Mu Burundi abantu benshi batanga imisoro, bavuga ko ari myinshi ugereranyije n’amikoro yabo, nyamara ntibabone impinduka zigaragara mu mibereho yabo ya buri munsi.

Sosiyete sivile hamwe n’impuguke mu bukungu basaba ko habaho gukorera mu mucyo kurushaho no gukoresha neza amafaranga y’imisoro mu nyungu rusange.

Umwe mu bacuruzi Burundi Iwacu yise H. w’i Bujumbura wavuganye nayo, yibaza ku kamaro k’imisoro atanga mu gihe ibibazo bitandukanye bikomeje kugaragara mu nzego za Leta kandi abaturage bagakomeza gukena.

Ati: “Abakozi ba Office Burundais de Recettes, OBR, bahora bahari iyo igihe cyo kwishyura imisoro kigeze. Ariko mu gace ntuyemo, hari ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi, kandi si ikibazo cyatangiye uyu munsi.”

Kimwe na we, J.M., umucuruzi wo ku isoko rya Bujumbura City Market rizwi nka kwa Siyoni na we avuga ko atumva neza aho iyi misoro igana.

Asobanura ko ahora abwirwa ko imisoro atanga igira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ariko we akabona ibitandukanye n’ibyo.

Agira ati: “Ubu kubona uko tujya ahantu biragoye kubera ibura rya lisansi, kandi ibiciro by’ibicuruzwa byose biragenda bizamuka kubera ibyo bibazo.”

Yanagaragaje ibibazo bikomeye mu rwego rw’ubuzima.

Ati: “Ubu ushobora no kwangirwa kwakirwa mu bitaro kubera kubura ibikoresho byo kukuvura. Ndetse n’imiti ni mike cyane, n’iyo waba urwariye mu bitaro.”

Ku ruhande rw’abashoferi, na bo bavuga ko batumva impamvu bakomeza kwishyura imisoro y’imihanda mu gihe imihanda imeze nabi cyane.

J.I., umushoferi, avuga ati: “Imihanda yuzuye imyobo myinshi cyane. Rimwe na rimwe abaturage bagerageza kuyisana ubwabo ariko ntibigire icyo bitanga.”

Undi witwa J.P., utwara abantu mu buryo bwa rusange, we atanga urugero rw’umuhanda Bujumbura–Rumonge ukiri mubi cyane n’ubwo hakomeza gukusanywa imisoro.

Ati: “Ibi bigo by’imisoro bigira akahe kamaro niba badatekereza no ku baturage? Tugomba guhora dusana imodoka zacu kuko ntushobora kunyura kuri uyu muhanda inshuro nyinshi udasanze imodoka yangiritse.”

Ibitaro na byo bikomeje kugaragara nk’ibidafite ibikoresho bihagije, bigatuma abarwayi bajya mu bitaro byigenga babona ko ari byo byizewe kurushaho.

No mu murwa mukuru w’ubukungu, ibitaro nka Prince Régent, Prince Louis Rwagasore na Roi Khaled bifite ibikoresho bike, mu gihe mu gihugu imbere ho ibintu ari bibi kurushaho.

Mu rwego rw’uburezi, ikibazo na cyo kirakomeye.

Hari amashuri afite abanyeshuri 60 kugeza kuri 80 mu ishuri rimwe, mu gihe bagombye kuba hagati ya 30 na 40.

Ibi bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi, hakiyongeraho kubura intebe n’ibikoresho, n’ubwo igihugu kimaze imyaka irenga 60 kibonye ubwigenge.

Hari n’abakeka ko amafaranga y’imisoro akoreshwa mu mishahara no kugua imodoka zihenze cyane z’abanyacyubahiro aho usanga hari igura miliyoni 200 n’amafaranga y’Uburundi.

Ibi bituma imikoreshereze y’umutungo wa Leta igaragara nk’itanoze.

Mu buhinzi n’ubworozi naho, nubwo igihugu gishora amafaranga menshi mu ruganda rwa FOMI, ibura ry’ifumbire rikomeza kugaragara.

Mu rwego rw’ingufu, ni abantu bake cyane—hafi 15%—bafite amashanyarazi, kandi n’abayafite bahura n’uko abura kenshi.

Ibi bituma ishoramari ritagira umusaruro ugaragara.

Hari kandi kutizerana ku misoro, kuko bamwe mu baturage bakeka ko hari abayigabanya cyangwa bakayikoresha nabi.

Bivugwa ko mu bihe byashize, abantu bahitagamo akazi ka gasutamo kurusha kuba abakozi ba Leta kubera amahirwe yo kubona amafaranga atemewe, ya ruswa.

Gushimangira kubazwa inshingano

Umwe mu baturage witwa M. Ninteretse avuga ko ubuyobozi bugomba gushimangira uburyo bwo kubazwa inshingano, kuko umutungo wa Leta ari uw’abaturage kurusha uko ari umutungo bwite wa runaka.

Asanga ikibazo atari ukubura amafaranga, ahubwo ari imikoreshereze mibi yayo.

Yongeraho ko abasoreshwa batanga imisoro batabishaka ariko bakabikora bityo rero kubona ntacyo ibamarira kinini bikarushaho kubaca intege.

Leta rero igomba gutuma amafaranga abaturage basora abagirira akamaro, bigatuma imikorere ya Leta itanga umusaruro uko bikwiye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *