Théophila Mukamugambi, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri muri Minisiteri y’uburezi niwe watangarije i Nkumba mu Karere ka Burera iby’iyo mibare.
Hari mu nama yatangirijwemo ubukangurambaga ku buziranenge ku biribwa bihabwa abanyeshuri biga baba ku ishuri bwateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB.
Mukamugambi yavuze ko Minisiteri y’Uburezi yitondera ibiribwa bihererwa abana ku ishuri hibandwa ku buziranenge bwabyo.
Ati:” Mu mabwiriza yo kugaburira abana ku ishuri, ubuziranenge bw’ibiribwa bwitabwaho cyane haba mu kwakira ibiribwa, uko bibikwa, aho bitegurirwa, ababitegura n’aho bifatirwa”.
Imibare yo muri Minisiteri akorera igaragaza ko abana miliyoni enye ari bo bahererwa ifunguro ku ishuri.
Ati:” Ubufatanye mu kubagezaho amafunguro yujuje ubuziranenge ni ingenzi kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi bige neza”.
Icyakora, hari aho bidakorwa neza kuko Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, Raymond Murenzi yemeza ko hari aho bivugwa ko abanyeshuri bagaburirwa ibiryo birimo petelori!
Babikora bibwira ko iyo petelori yica inzoka zo mu nda.
Raymond Murenzi yavuze ko ababikora bazabihanirwa kuko ari uguhumanya abana.
Asanga bakora amakosa akomeye.
Avuga ko ayo ari amakuru yumva ahwihwisa hirya no hino, bityo ko haramuts hari aho bigaragaye ko babikora, baba bakwiye kubihanirwa
Ati: “Ayo ni amakosa akomeye kuko Peteroli ifite ibindi yagenewe. Ntabwo yakozwe ngo ishyirwe mu biribwa ndetse haramutse hamenyekanye aho ariho, abo bantu bakwiye guhanwa kuko bashyira mu biribwa ibidakwiye gukoreshwa”.
Yunzemo ko Peteroli idashobora gukoreshwa mu kurinda abana indwara ahubwo yagira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo.
Yavuze ko hari ibyo amabwiriza y’ubuzirangenge avuga ko bidakwiriye gukoreshwa n’ibyemewe byujuje ubuziranenge bikwiye gukoreshwa mu gutegura amafunguro.
Murenzi yashimiye inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz’Abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa bafatanya n’ikigo ayobora mu guteza imbere ubuziranenge mu nzego zitandukanye z’ibikorerwa mu Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko ubu bukangurambaga buje bwiyongera kuri gahunda ya Dusangire Lunch iherutse gutangizwa na Minisiteri y’uburezi.
Yavuze ko, binyuze muri iyo gahunda, ibibazo abana bahuraga nabyo byo kurya ibiryo bitujuje ubuziranenge bigiye gucika.
Ati:“Ubu twiteguye ko tugiye kubona abana biga batekanye kandi bariye neza”.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko hirya no hino mu Ntara ayoboye hakorwa ubugenzuzi bwo kureba niba ububiko bw’ibiribwa by’abanyeshuri bumeze neza kandi nabyo bimeze neza.
Ati: “Ubu dufite abagenzuzi bo ku rwego rw’umurenge badufasha kuzenguruka mu bigo byibuze inshuro ebyiri mu Cyumweru bagenzira uko byifashe”.
Yasabye buri wese guteza imbere imirire iboneye n’uburezi bufite ireme ku mwana no guhuza imbaraga mu gutuma amabwiriza y’ubuziranenge aba ifatizo ry’ejo hazaza.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge, inganda n’ibigo 17 byahize ibindi mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu mu buziranenge byashimiwe, bikazakomereza mu marushanwa ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
U Rwanda rwahise rutangiza ubukangurambaga ku buziranenge ku biribwa bihabwa abanyeshuri biga baba ku ishuri.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme kuri bose.”
Guverinoma y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari itanga nka nkunganire muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri aho yavuye kuri miliyari Frw 6 mu mwaka wa 2017/2018 igera kuri miliyari Frw 90 mu mwaka wa 2023/2024, ni izamuka ringana na 15% mu myaka irindwi ishize nk’uko biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.