Rwanda: Abanyeshuri Bagiye Kujya Barya Ibishyimbo ‘Bidasanzwe’

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Ibishyimbo bitetse.

Binyuze mu mushinga witwa Scaling Sustainable School Feeding Innovations in Rwanda (3SFI), ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Alliance of Biodiversity International, ikigo PABRA na Guverinoma, mu mashuri abanza abana bazajya barya ibishyimbo bikungaye ku ntungamubiri nyinshi n’imboga nazo zongerewe ubundi bushobozi.

Uwo mushinga watangirijwe muri Rusizi kuri uyu wa Kabiri tariki 26, Gicurasi, abawushinzwe bakavuga ko ubushakashatsi bamaze bakora kuri ibyo bishyimbo ari bwo bwaberetse ko byagirira ababiriye akamaro kanini kurushaho.

N’ubusanzwe, ibishyimbo ni ingirakamaro kuko bikize ku byubaka umubiri kuko Ibishyimbo bifitiye umubiri akamaro kanini kuko birimo poroteyine zubaka umubiri, bigatanga imbaraga kubera ibyo bikizemo byitwa carbohydrates, bikagira ubukire k’ubutare bufasha amaraso gukora neza, ibishyimbo kandi bikagira uburyo bifasha mu kugogora ibiryo kandi bikagabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso na diyabete.

Ni kimwe mu biribwa by’ingenzi bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza.

Dr. Jean Claude Rubyogo, Umuyobozi w’ishami riteza imbere ubushakashatsi ku bishyimbo muri Alliance of Biodiversity International na CIAT, yavuze ko bizeye ko uriya mushinga uzagirira benshi akamaro.

Ati: “Iyo dushoye miliyoni $ 1.25 mu gukora imbuto y’ibishyimbo, ntibugere mu baturage ngo babukoreshe, kiba ari igihombo. Ni yo mpamvu kubona iri koranabuhanga rigeze ku mashuri n’abaturage bidushimishije cyane.”

Ni ibishyimbo basanze bishya vuba bikaryoha handi bigatuma abanyeshuri n’abarimu bakorana imbaraga bafite akanyamuneza mu maso.

Dr Rubyogo asanga ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ikwiye no kugera ku miryango ikikije aho bigira.

Ati: “Abana babona hagati ya 30% na 40% by’ibyo kurya byabo ku ishuri, ibisigaye baba babikuye mu rugo. Niyo mpamvu twifuza ko uyu mushinga waguka ukagera no ku babyeyi n’abaturage.”

Kugaburirira abana ku ishuri byatumye nabari bararitaye barisubiramo, ubu abaryiga bakabikora bashishikanye.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Richard Kabana yavuze ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yagize uruhare mu kuzamura urwego rwabo rw’imyigire.

Ati: “Ntitwashobora kugira umuryango ufite ubushobozi n’abaturage bafite ubumenyi tudafite abana bafite ubuzima bwiza kandi biga neza. Uyu mushinga rero ujyanye n’intego za NST2 zo kubaka abaturage bafite ubushobozi.”

Nawe avuga ko hari gahunda yo kuzageza ubwo bwoko bw’ibishyimbo mu bandi baturage, bakabwirwa ko bishya vuba, bikaryoha bityo bakazabyitabira buhoro buhoro.

I Rusizi ahatangirijwe iyo gahunda, bavuga ko bizeye ko ibyo bishyimbo bizagirira akamaro abatuye aka Karere.

Raporo zigaragaza ko mu bihingwa by’ingenzi bya Rusizi harimo ibishyimbo, umuceri, ibigori n’imyumbati.

Umuyobozi wa Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abayituye mu kuzamura ubuzima bw’abana no guteza imbere gahunda yo kubagaburirira ku ishuri.

Ndetse n’isuzuma bakoze ryaberetse ko abana bo mu bigo byo muri aka Karere byakorewemo igerageza ry’ibyo bishyimbo, ryerekanye ko babikunze.

Sindayiheba ati: “Twabonye ko abana bishimiye ibi bishyimbo bikungahaye ku butare ndetse bamwe mu babyeyi badutangarije ko bishya vuba kandi biryoha. Ibi bizatuma abaturage babyakira.”

Gusa asanga hakenewe ubushakashatsi bugereranya inyungu abaturage babona mu guhinga ibi bishyimbo ugereranyije n’ubundi bwoko busanzwe kugira ngo abaturage babashe kubyumva neza no kubyitabira.

Uhagarariye Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda, iyi ikaba yaragize uruhare mu gutangiza ubwo bwoko bw’ibishyimbo witwa Ueli Mauderli yavuze ko uyu mushinga werekana kimwe mu kimenyetso by’ubufatanye bumaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Uyu mushinga si uwo kugaburira abanyeshuri gusa ahubwo ni uburyo bwo guhindura uburyo ibiribwa biboneka no guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku mirire.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko ubuhinzi, imirire n’uburezi ari ibintu bifitanye isano ikomeye kandi ko igihugu kigomba gukomeza gushora imari muri ibi bikorwa.

Yaboneyeho no gutangaza ko burya Abanyarwanda ari bo ba mbere barya ibishyimbo byinshi kurusha abandi ku isi.

Kamana avuga ko ku mpuzandengo Umunyarwanda arya ibiro 30 n’amagarama 800 buri mwaka by’ibishyimbo, ibi akaba aribyo bishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage barya ibishyimbo byinshi

Umushinga wa Scaling Sustainable School Feeding Innovations in Rwanda (3SFI) watangiye mu Ugushyingo 2025, ukaba umaze kugera ku mashuri 509 yo muri  Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Uzatanga toni 427 z’umusaruro w’ibishyimbo, uzagaburirwa abanyeshuri 445,115 bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *