Rwanda: Abarezwe Ingengabitekerezo Mu Minsi 100 Yo Kwibuka, 10.7% Bakoze Jenoside

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko imibare rwakusanyije ku birego rwahawe ku ngengabikerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo byakozwe mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29, rwasanze 10.7% by’ababirezwe baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Icyakora abandi bangana na 88.5% nta ruhare bigeze bayigiramo.

Ikindi ni uko abangana na 0.8% bafite abavandimwe bagize uruhare muri Jenoside kandi muri iryo janisha ryose ab’ib’igitsina gabo bakaba ari 78.2%, ab’igitsina gore bakaba 21.8%.

Muri rusange uru rwego rugaragaza ko mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29; Jenoside yakorewe Abatutsi rwakiriye kandi rukora iperereza ku madosiye 187, avuye kuri 179 rwari rwakiriye mu mwaka wa 2022.

Biragaragaza ko  iyi mibare yiyongereye.

Ayo madosiye ari mo ay’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo agera kuri 234.

Abagabo bayaregwamo ni 183  n’aho abagore ni 51, bakurikiranyweho ibyaha 199.

Muri ibi byaha harimo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo 166 naho iby’ivangura no gukurura amacakubiri ni 33.

N’ubwo mu gihe cy’umwaka umwe iyi mibare yazamutse nk’uko raporo ya RIB ibigaragaza, muri rusange ngo ibi byaha bigaragaza igabanuka kuko mu minsi yo kwibuka mu myaka itanu yashize,  imibare yerekana ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo byagabanutse ku kigero cya 32.5% kuko byavuye kuri 277 mu 2019.

Mu mwaka wakurikiyeho(2020), RIB ivuga ko yakiriye dosiye 246, mu mwaka wa 2021 yakira dosiye 184, mu mwaka wa 2022 aba amadosiye 179, mu mwaka wa 2023 biba ibyaha 187.

Mu isesengura ry’uru rwego kandi imibare yarweretse ko abantu bangana na 38.8% bakurikiranyweho biriya byaha bafite hagati y’imyaka 30-43, abafite imyaka iri hagati ya 44-57 bo bangana na 24.8% . Abari hagati y’imyaka 16-29 bakurikiranyweho ibi byaha bo ni 18.8%, mu gihe abari hejuru y’imyaka 58 ari 17.5%.

Mu gusobanura icyo asanga cyaba cyaratumye imibare y’ingengabitekerezo yiyongera muri uyu mwaka(2023); Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko byatewe n’uko abantu bakomeje gusobanukirwa n’ububi bwo guhishira ibyaha birimo n’ibifitanye isano na  Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Mu yandi magambo bivuze ko hari igihe Abanyarwanda bamaze bahishira abakora biriya byaha bigatuma ibirego bidatangwa bityo n’imibare y’abarezwe ibyo byaha ikaba mito.

Ati: “Bitewe n’ubukangurambaga ndetse n’ibiganiro, abantu baragenda bumva ububi ndetse n’ingaruka zo guhishira no guhisha amakuru cyane ajyane n’aho imibiri y’abazize Jenoside yagiye ijugunywa n’ababishe. Hari abantu bari kugenda batanga amakuru, n’ubwo bitaragera ku rugero rwiza.”

RIB isaba abantu bose bazi aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yajugunywe kuhavuga kugira ngo ishyingurwe kandi kutavuga aho yajugunywe uhazi bigize ingingo zigize icyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version